Minisitiri w’Ubuzima yasabye abanyeshuri b’abakobwa gufungura ibitabo bagafunga amaguru
Minisitiri w’ubuzima w’akarere muri Afurika y’epfo yanenzwe bikomeye muri iki gihugu nyuma yuko abwiye abanyeshuri b’abakobwa “gufungura ibitabo byanyu mugafunga amaguru yanyu”.
Phophi Ramathuba yavuze ayo magambo mu ruzinduko yari yagiriye ku ishuri ryisumbuye mu rwego rwo kubashishikariza kwifata ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina no kugabanya ikigero cy’abatwara inda bakiri abangavu.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze amagambo ye, banibaza impamvu yayabwiye abakobwa bonyine. Madamu Ramathuba yashyigikiye ubutumwa bwe, avuga ko bwari bunagenewe n’abahungu.
Uyu Minisitiri w’ubuzima w’intara ya Limpopo, ku wa gatatu yari yasuye ishuri ryisumbuye rya Gwenane riri mu gace ka Sekgakgapeng, ku munsi wa mbere w’umwaka mushya w’amashuri.
Yabwiye abanyeshuri ati: “Ku mwana w’umukobwa ndagira nti: Fungura ibitabo byawe, ubundi ufunge amaguru yawe. Wifungura amaguru yawe, fungura ibitabo byawe. Murakoze cyane“.
Yongeyeho ko abakobwa barimo gushukwa n’abagabo bakuru bifashishije imisatsi ihenze y’imiterano ndetse n’amatelefone agezweho. Amagambo ye yatumye anengwa bikomeye, nyuma yuko videwo y’ijambo rye ishyizwe ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yanditse ati: “Ubu si uburyo buboneye [bukwiye] bwo kuganiriza abana ku ihohoterwa, ku mibonano mpuzabitsina no ku kwifatira icyemezo ku kuyikora”.
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi Siviwe Gwarube yavuze ko ayo magambo “ateje ikibazo gikomeye“.
Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati: “Aka kari akanya ko kugirana ikiganiro gifatika n’aba banyeshuri ku kwifatira icyemezo ku gukora imibonano… None uregeka ikibazo ku bahohoterwa. Ugashyira igitutu kitari ngombwa ku bakobwa“.
Madamu Ramathuba yabwiye urubuga rw’amakuru TimesLIVE rwo muri Afurika y’epfo ko amagambo ye yakuwe mu mvugo (context) yayo, kandi ko yanayabwiraga n’abahungu. Yagize ati:” Nasabye abahungu kwibanda ku masomo yabo no kutaryamana n’abakobwa“. Yongeyeho ko abaturage ashinzwe mu ntara ya Limpopo “bakiriye neza ubutumwa” bwe.
Yagize ati: “Barimo banavuga ko bo batinya kuvuga ibi bintu kandi banshimiye kubera ko navuze ibintu uko biri nta guca ku ruhande”. Imibare ya Leta igaragaza ko abakobwa hafi 33,400 bafite munsi y’imyaka 17 babyaye muri Afurika y’epfo mu mwaka wa 2020.
Umuryango mpuzamahanga wita ku bana, Save the Children, uvuga ko kutagira ubumenyi bwimbitse ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina ndetse no kutabona serivisi z’ubuzima zikwiye kandi zihendutse, ari bimwe mu bintu by’ingenzi bituma abakobwa b’abangavu batwara inda muri Afurika y’epfo.
intyoza