Kamonyi: Abaganga baradutererana, badusubiza inyuma, nta kivugira-Abarokotse Jenoside
Abafite amagara make, bafite ubumuga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinja abaganga kutabitaho, kubafata nabi igihe bagize ikibazo cy’uburwayi bakajya kwa muganga. Basaba ko bakwitabwaho bakagira kivugira, bagatsindagizwa.
Ibi, byagarutsweho n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batujwe i Mbare, mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Musambira, Akarere ka Kamonyi kuwa 05 Mata 2022 ubwo hatangizwaga gahunda yiswe umunsi w’“Ubudaheranwa”.
Umwe mu barokotse Jenoside akaba anafite ubumuga bw’ingingo yagize ati“ Twe dufite amagara makeya, duhura n’uburwayi umuntu yajya kwa muganga ugasanga baradutererana, baradusubiza inyuma, tukabura utuvugira, byagira no kuba turi n’abaturage tuvuye mu cyaro tukabura aho tubariza n’aho tujya. Niba icyo mwabasha kukidufashamo nk’abantu dufite ubuzima bucye, mwaba mudusunitse mu rugendo”.
Muri uyu Mudugudu wa Mbare, hatujwe imiryango 12 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Ubwo hatangizwa iki gikorwa cy’“Ubudaheranwa“, iyi miryango yarasuwe urugo ku rundi, ariko byagaragaye ko nta n’amatungo bafite, uretse umuryango umwe basanze ufite inkoko gusa. Bemerewe ko bagiye gufashwa kubona amatungo magufi n’amaremare nkuko nabyo bari babigaragaje nk’ikibazo bakeneyeho igisubizo mu kwiteza imbere.
Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie avuga ati“ Kurokoka ni kimwe ariko no Guheranwa ni Agahinda. Ubudaheranwa rero busobanuye byinshi, cyane cyane ku warokotse Jenoside, hari ibikomere abana nabyo, hari abe yabuze, hari ibye yabuze, ariko iyo atabonye n’abamwegera, ka gahinda, ya ntimba bikomeza kwiyongera”.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, avuga ku kibazo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite amagara make, bafite ubumuga bajya kwa muganga nti bitabweho, yagize ati“ Ubuyobozi bw’Akarere dufasha buri munsi Abacitse ku icumu bafite ibibazo by’imibereho harimo n’ibibazo by’ubuzima, tubijeje yuko; ntihazagire urwara ngo aheranwe n’indwara, ahubwo mujye mwegera ubuyobozi bubafashe kwivuza”.
Abagize iyi miryango uko ari 12 yatujwe i Mbare ho muri Musambira, mu bibazo bagaragarije ubuyobozi birimo iby’amazu amwe afite ibibazo byo kuva iyo imvura iguye, guterwa n’imivu y’amazi, kuba nta matungo magufi n’amaremare abafasha mu kwiteza imbere, ibibazo by’umuriro batagira n’ibindi bitandukanye bibangamiye imibereho myiza yabo. Ibi byose hamwe n’ibindi, bijejwe n’ubuyobozi ko bugiye gukora ibishoboka bufatanije n’abafatanyabikorwa hakaboneka ibisubizo.
intyoza