Muhanga: Uruganda Anjia ruzakora Sima rugiye gukura mu bushomeri abasaga 1200
Ju Jian Feng, Umuyobozi wungirije w’Uruganda Anjia Prefabricated construction rurimo kubakwa mu cyanya cy’Inganda cya Muhanga, yabwiye abasenateri ko uru ruganda ruteganya gutanga akazi abaturage basaga 1200. Yabijeje kandi ko mu ntangiriro za Gashyantare 2023 bazashyira ku isoko sima ya mbere, ko kandi bazakora mu buryo babungabunga ibidukikije.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri SENA y’u Rwanda, ibi babibwiwe n’ubuyobozi bw’uru ruganda ubwo bari mu rugendo rugamije gusura bimwe mu bikorwa byo kumenya neza ibikorwa by’iterambere rirambye ry’imijyi yunganira n’Igaragiye Kigali.
Ju Jian yavuze ati” Nibyo, imirimo irarimbanyije turimo gutegura aho tugomba kubaka ibice bine bizaba bigize uru ruganda kandi turateganya ko mu gihe cya vuba tuzaba twarangije kurwubaka tugatangira gukora. Nidutangira kubaka tuzaba dufite abakozi 70 b’abanyarwanda na 30 b’abanyamahanga”.
Akomeza yemeza ko uruganda nirumara kuzura ruzaha akazi abasaga 1200 barimo abanyarwanda 1000 n’abashinwa bagera kuri 200. Ahamya kandi ko benshi muri abo bakozi bazaba mu kigo kuko harimo amacumbi n’ibibuga byo kwidagaduriraho.
Yagize ati” Nitumara kuzuza uru ruganda rwacu tuzatanga akazi ku bantu 1200, harimo abanyarwanda 1000 n’abashinwa 200. Bamwe muri bo bazaba mu kigo kuko tuzubakamo amacumbi n’ibibuga byo kwidagaduriramo kandi hazaba hasa neza kuko tuzaba twateye n’ibiti mu kubungabunga ibidukikije”.
Senateri Dr Nyinawamwiza Letitia ukuriye itsinda, yabajije niba uru ruganda rutazangiza ibidukikije bamusubiza ko ruzaba rufite tekinoloji yo kubirinda kuko nta byotsi cyangwa ivumbi rizasohoka. Yijejwe ko hateganijwe uburyo bwo kurihindura(ivumbi) naryo rigasohoka ryabaye Sima.
Dr Nyinawamwiza, yabashimiye ko bazanye uruganda mu Rwanda ndetse rukazagira uruhare mu iterambere ry’Abaturage, aho ruzabaha akazi. Yabashimiye kandi ko kuva imirimo yo kubaka uru ruganda yatangira nta bibazo bafitanye n’abaturage bijyanye n’ingurane ku bari bahatuye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu karere ka Muhanga, Bizimana Eric avuga ko hari imishinga myinshi igiye gutangira kandi ikazatanga akazi ku baturage benshi. Muri iyo mishinga harimo na Hotel Ihuriweho n’uturere twa Ruhango, Muhanga na Kamonyi ndetse hakaba na Sitade n’indi mishinga y’inganda zigiye kubakwa.
Uru ruganda rugiye kubakwa, rukomoka ku ruganda mpuzamahanga rufite icyicaro mu gihugu cy’ubushinwa rwitwa West China Ciment, aho rusohora Toni ibihumbi icumi (10,000) ku munsi naho muri Afurika rukitwa West international Ciment Africa ifite icyicaro muri Ethiopia. Biteganijwe ko icyicaro gihuza izi nganda kizimurirwa mu Rwanda.
Biteganyijwe kandi ko uru ruganda rwa ANJIA Prefabricated Construction Rwanda ruzajya rutunganya Sima ingana na Toni Miliyoni 1(1.000.000) ku mwaka. Rufite imari shingiro ya Miliyoni 100 z’amadolari (100M$), asaga Mikiyari ijana uyabaze mu manyarwanda. Rukurikira urwo bafite muri Ethiopia rufite agaciro ka Miliyoni 200 z’Amadolari y’Amerika (200M$).
Uru ruganda kandi rurateganya gukora sima itamenyerewe inahenda cyane yubakwishwa ibiraro bica mu mazi. Ibikoresho bizakorwamo Sima biteganyijwe ko bimwe bizava i Rubavu birimo Pozorana “amakoro” ndetse na Kiringa izava i Karemi muri Kongo ku rundi ruganda. Ni uruganda ruzubakwa ku buso bwa Hegitari 17 zari zituyeho imiryango 132 yose yimuwe.
Akimana Jean de Dieu
One Comment
Comments are closed.
Good project best opportunity to young people especially Muhanga citizens for getting jobs there