Muhanga: RCA yavuze impamvu yatsinzwe n’intego y’ishyirwaho rya Koperative imwe muri buri mudugudu
Ikigo gifite amakoperative mu nshingano zacyo-RCA, kimaze imyaka ibiri gikuwe i Kigali gishyirwa mu mujyi wa Muhanga. Intego bari bihaye yo gutangiza nibura Koperative imwe kuri buri Mudugudu barayitsinzwe. Ubusobanuro batanga ni uko ngo babanje kwita ku bibazo byari byugarije menshi mu Makoperative yari asanzweho. Gusa ngo ibyo bimaze guhabwa umurongo, bagiye kugaruka ku ntego bari bihaye.
Prof. Jean Bosco Harerimana, Umuyobozi wa RCA, aratangaza ko iki kigo giteganya ko mu mezi atatu buri mudugudu wo mu karere ka Muhanga hagiye gushingwa Koperative z’icyitegererezo zigamije gufasha buri mudugudu kugira ikigo cyinjiza inyungu mu rwego rwo kuzahura ubukungu.
Yagize ati” Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego za gahunda ya Leta y’imyaka irindwi mu kuzahura ubukungu, nibura turateganya gushinga Koperative imwe ku mudugudu yafasha abaturage kugira icyerekezo cyo kwiteza imbere biciye mu kwishyira hamwe bityo bakagira icyo bahuriraho cyabafasha”.
Akomeza avuga ko guha abaturage amahirwe yo kwicungira ibikorwa byabo bizanarushaho gutuma bagira uruhare mu kubibungabunga kuko babifata nk’ibyabo kandi bakagira uruhare mu kubirinda kuko baba babitezeho umusaruro kurusha kubiha umuntu umwe ngo abibacungire.
Prof Harelimana, yemeza ko gushyiraho ikigo cyungukira abaturage ku mudugudu bizafasha gahunda yo kuvugurura imikorere ya za koperative hagati ya RCA, Uturere n’imirenge hagamijwe kunoza imikorere no kugabanya ibihombo bikunze kugaragaramo.
Umuhigo bihaye warabatsinze kuko imyaka ibaye 2 nta kirakorwa!
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo ku wa 15 Nzeli 2022, umuyobozi uhagarariye Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative mu Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Ntaganda Abdour yemeje ko ibyo umuyobozi yabwiye inzego bitashobotse kubera ko babanje guha intege amakoperative asanzwe akora kuko nayo yagaragaragamo ibibazo bitandukanye birimo imitungo icunzwe nabi.
Yongeyeho ko kugeza ubu bamaze kugenzura menshi mu makoperative, aho basanzemo ibibazo byo kwitabwaho kandi ko ibyinshi byiganje ari ibifitanye isano n’imicungire mibi y’Amakoperative. Yemeza ko nibura ibibazo bimwe byagiye ku ruhande kandi ko n’ibiri muri gahunda ya Leta bigomba gushyirwamo ingufu kugirango nabyo bibyarire umusaruro abaturage.
Ubwo iki kigo cyimukiraga mu karere ka Muhanga, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yavuze ko bishimira ko begerejwe iki kigo, aho bakitezeho kubafasha amwe mu makoperative akigenda biguru ntege. Avuga ko nta kwirara ngo yumve ko yamaze kugera aho agera kuko abaturage bataka ibibazo bitandukanye.
Nubwo igihe bari bihaye cyo gushinga Koperative imwe kuri buri mudugudu kitashobotse, bemeza ko igihe cyose ibi bigomba gukorwa kugirango abaturage bafashwe. Kugeza ubu mu Rwanda, harabarurwa Koperative zisaga 10,025 .
Hashize imyaka 2 Leta y’U Rwanda ifashe icyemezo cyo kwimurira bimwe mu bigo byayo mu ntara, aho kubigumisha mu mujyi wa Kigali. Imwe mu mpamvu yatanzwe ni ukwegereza ubuyobozi abaturage na serivisi bajyaga gushaka kure y’aho batuye. Ni muri urwo rwego, Ikigo cy’amakoperative-RCA, nacyo cyavanywe Kigali gishyirwa mu mujyi wa Muhanga muri Nzeri 2020.
Akimana Jea de Dieu