Muhanga: Ku myaka 100, Kamagwegwe atabarutse atanyoye Amata y’Inka yari aherutse kugabirwa
Umucyecuru Kamagwegwe Generose wafashaga imiryango ibanye nabi mu makimbirane akayigisha kubana neza yitabye Imana afite imyaka 100. Abaturanyi be bahamya ko yabaye intangarugero kugera n’aho ababarira abamwiciye umugabo n’abana 7 yari yarabyaye. Atabarutse atanyoye amata y’inka yari aherutse kugabirwa ngo izajye imukamirwa.
Amakuru y’urupfu rwe, yamenyekanye mu rukerera rw’uyu munsi tariki ya 21 Ukwakira 2022, aho yari atuye mu murenge wa Kiyumba, Akagali ka ka Remera, Umudugudu wa Cyakabiri, Akarere ka Muhanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Rwakana John yemeje aya makuru avuga ko uyu mucyecuru yarakuze kandi yabanaga n’umukobwa we witwa Musabyeyezu Marie Rose warokokanye nawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994. Akomeza avuga ko abaturanyi be babuze intwari kuko yagiraga uruhare mu kurwanya ikibi, agafasha imiryango kubana neza mu mahoro.
Kamagwegwe, amakuru atangwa na bamwe mu baturanyi be ni uko atabarutse atanyoye amata y’Inka yari aherutse kugabirwa mu minsi ishize hagamijwe kumufasha gukomeza gusunika ubuzima no kubaho neza. Iyi nka yagabiwe yari igeze mu mezi yayo yo kubyara ngo abone amata.
Ku munsi mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu cyaro wabaye mu cyumweru gishize, Kamagwegwe yari yanahawe bimwe mu bikoresho nkenerwa mu buzima kugira ngo akomeze kubyifashisha mu mbaraga ze zijyanye n’imyaka yari agezemo.
Bamwe mu baturanyi be, bavuga ko yabaye intangarugero mu buzima bwe. Bahamya kandi ko yari afatiye runini agace yari atuyemo kuko yajyaga yifashishwa mu gukemura amakimbirane aba mu miryango cyangwa abashakanye ubwabo bakajya kumugisha inama.
Umwe mu baturanyi be mu byo ahurizaho na bagenzi be, yagize ati” Mu buzima bwacu n’igihe tubayeho ntabwo twigeze tubona ashyamirana n’abaturanyi be, ahubwo yagiraga urugwiro no gutega amatwi imiryango itabanye neza akayigira inama, akayitega amatwi agamije kuyifasha kumvikana ikabana neza”.
Mu bari bamuzi, hari n’abavuga ko yabaye intangarugero, Umunyarugwiro n’Umunyembabazi. Ni umwe mu batanze imbabazi ku bamukoreye Jenoside, aho bamwiciye abana be barindwi (7) n’umugabo we. Ibi kandi, yabikoze ari ntawe ubimuhatiye, ahubwo ari ugushaka ko abantu babana neza, bakarenga amateka mabi igihugu cyacishijwemo.
Bimwe mu byo bazajya bamwibukiraho, ni bimwe mu byo yajyaga aganiriza abakuru n’abato ku bijyanye n’amateka mabi Abatutsi banyujijwemo guhera 1959 kugeza 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Rwanda yabaga, bakicwa n’abari abaturanyi ndetse n’abo bari barahanye Inka n’abageni.
Nkuko bigaragara ku ndangamuntu ye, igaragaza ko yavutse mu 1922 nubwo abamuzi neza bemeza ko imyaka ye ishobora kuba isaga 104, ko ahubwo yagabanyijwe igihe batangaga indangamuntu zitunzwe na benshi mu banyarwanda kugeza ubu.
Akimana Jean de Dieu