Kamonyi: Imvugo“Umuturage ku isonga” ikwiye kuva mu magambo-Umuvunyi
Yankurije Odette, Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane, asaba inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugera ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi gushyira mu bikorwa imvugo“ Umuturage ku Isonga”. Avuga ko hakenewe ibikorwa kurusha amagambo. Ni nyuma y’uko uru rwego ayoboye rwakirijwe uruhuri rw’ibibazo n’abaturage, aho asanga byinshi muri byo bitakabaye bitegereza umuvunyi cyangwa urundi rwego kandi hari inzego z’Ubuyobozi zegerejwe Abaturage.
Mu bukangurambaga bugamije “Gukumira no kurwanya Akarengane na Ruswa“(Anti-Injustice Campaign) bwatangijwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Mbere Tariki 24 Ukwakira 2022, Abaturage bagaragarije Umuvunyi ibibazo bitari bike, aho byinshi muri byo byakabaye byarakemuwe n’inzego z’ibanze zibegereye.
Umuvunyi wungirije, Madame Yankurije Odette aganira na intyoza.com ubwo yari mu Murenge wa Rugalika kuri uyu wa Kabiri yakira ibibazo by’abaturage hamwe n’itsinda ayoboye, yavuze ko bitangaje kubona ubwinshi bw’abaturage n’ibibazo bafite kandi byitwa ko bafite ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwabegerejwe.
Asanga abayobozi bakwiye gushyira umuturage ku Isonga, bakareka kubivuga mu magambo ahubwo bakabishyira mu bikorwa, bakegera umuturage bakamufasha. Ati“ Mu bibazo biri hano nta na kimwe kigomba gukemurwa n’urwego rw’Umuvunyi, ni ibibazo biba bigomba gukemurirwa aho biri n’inzego zihari”.
Akomeza ati” Aho bituruka, icyambere ni imbaraga zishyirwa mu gukemura ibibazo by’abaturage kuko ibyinshi biba bizwi, byaragaragaye ariko bigafata umwaka, imyaka ibiri bitarakemuka. Icyo twasaba ni uko nkuko tuvuga ngo Umuturage ari ku Isonga, koko twamushyira ku isonga, imvugo ikaba ingiro, tugahihibikanira Umuturage”.
Mme Yankurije Odette, asaba abayobozi ko mu gihe cyose babona umuturage afite ikibazo ntawe ukwiye kujya hariya ngo aryame asinzire. Avuga kandi ko mu gihe hari ibibazo bibagoye, Abayobozi babona batakwishoboza bakwiye kugisha inama cyangwa se ubwe akakijyana ku rwego rwisumbuyeho kuko nta kibazo abona gikwiye kuburirwa igisubizo mu gihe hari ubufatanye.
Akomeza asaba abayobozi batandukanye kujya bishyira mu mwanya w’uwo muturage urengana, akibaza abaye ariwe icyo yakwifuza ko bamukorera, bityo nabo bakaba aribyo bakorera abafite ibibazo aho kubyicarana. Avuga ko kwicara mu biro hari ibibazo by’abaturage bidakwiye, ko bakwiye kwibuka ko Perezida wa Repubulika aribyo abasaba, kwita ku bibazo by’abaturage bakumva ko aho bari bamuhagarariye, bityo bagafasha umuturage bidategereje ko Perezida ubwe aziyizira cyangwa se urundi rwego kandi bahari.
Mu gihe abayobozi begereye abaturage bakabafasha gukemura ibibazo, Mme Yankurije asanga ibyiza ari n’uko bagira aho bandika ibyo bibazo bahura nabyo, bakamenya umunsi ku wundi ibyo bakemuye, ibitarakemuka n’ibisaba ubufasha bundi kugira ngo bicare bazi neza ko icyo umuturage akeneye biteguye gushaka igisubizo.
Mu bibazo Abaturage bamaze gushyikiriza urwego rw’umuvunyi kuri uyu munsi wa Kabiri w’ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya Akarengane na Ruswa, ibyinshi bishingiye ku; Imitungo, Akarengane, Ruswa mu bayobozi kugira ngo bahe umuturage Serivise, Ihohotera mu buryo butandukanye, Imanza zitarangijwe n’Ibindi.
Munyaneza Theogene