Ruhango: Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo bagabiye umuturage banaremera ufite igishoro gito
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023, mu kagari ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango Abanyamakuru bakorera mu Ntara y’Amajyepfo baremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamugabira Inka. Baremeye kandi umubyeyi ufite ubumuga wagaragaje ko afite ubushake bwo gukora akiteza imbere ariko igishoro kikaba kikiri hasi.
Sendakize Joseph, umugabo ufite umugore n’abana batatu yagabiwe Inka n’aba banyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye babarizwa mu Ntara y’Amajyepfo. Ashimira abanyamakuru ku kugira uruhare mu iterambere rigamije gutuma ubuzima n’imibereho by’Umunyarwanda birushaho kuba byiza, by’umwihariko bashyira mu ngiro gahunda ya Perezida wa Repubulika yo koroza Abanyarwanda.
Yagize kandi ati“ Ndishimye pe! Si nababwira uko nishimye kubera ko njyewe ubwanjye ndumva byandenze. Mumpaye Inka, mumpaye Inka nziza! Rwose pe!, murakoze. Akomeza avuga ko ibimubayeho atabitekerezaga, ariko ko kuba abonye Inka nawe azafasha bagenzi be igihe izabyara nabo bakayibona nkuko biri muri gahunda ya Perezida wa Repubulika y’uko uworojwe nawe yoroza abandi.
Uretse Sendakize wagabiwe Inka, undi Muturage witwa Jeannine Nyiramana ufite ubumuga bw’Ingingo akaba abana n’abana be batatu, aho batuye mu Murenge wa Byimana, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Kigabiro, yaremewe yongererwa igishoro mu bucuruzi buciriritse akorera mu isoko rya Ruhango aho acuruza inyanya.
Mu magambo ye make kubera gufatwa n’ikiniga ku bw’ibyishimo, yashimiye abanyamakuru bamutekerejeho bakamuha igishoro kiyongera ku mafaranga avuga ibihumbi bitanu( 5,000Frws) akoresha nk’igishoro mu bucuruzi akora ashaka imibereho ye n’abana nyuma y’aho atawe n’umugabo.
Muhizi Elisee, Umunyamakuru wavuze mu izina rya bagenzi be bakorera mu Ntara y’Amajyepfo, avuga ko iki gitekerezo cyo kugira umuturage uremerwa cyakiranywe yombi, abamyamakuru batangira kwitanga uko bashoboye, batekereza kugabira inka uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi utishoboye, none umunsi ukaba wageze bakesa Umuhigo. Avuga kandi ko“ iki gikorwa kiri mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo kuremera abaturage muri gahunda ya “Girinka”.
Yagize kandi ati” Abantu bamenyereye ko itangazamakuru riba rije gukora umwuga waryo wo gutara inkuru no kuzitangaza ariko uyu munsi wa none twahinduye icyerekezo, twabishyize no mu mihigo turavuga ngo tuzajya tugira buri mwaka dukusanye inkunga turemere umuntu mu turere dutandukanye dukoreramo”.
Akomeza ati“ Kuba twaje rero uyu munsi wa none, mutubone nk’abafatanyabikorwa bataje gutara inkuru gusa byonyine ngo bigarukire aho, kuko mbere yo kuba abanyamakuru turi n’abaturage, turi Abanyarwanda, dushaka ibisubizo mu bushobozi bwacu tugira harimo n’ibi ng’ibi byo kuremera uyu muryango”.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungurije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine yashimiye abanyamakuru ku gikorwa cyiza bakoze. Ati“ Kugira igitekerezo ni kimwe, hagakurikiraho kugishyira mubikorwa. Kuba rero mwaratekereje akarere ka Ruhango, nk’ubuyobozi bw’Akarere turabibashimiye bivuye ku mutima wacu. Mwarakoze cyane muri abafatanyabikorwa beza cyane. Twese icyo tuzi, dutahiriza umugozi umwe, dukorera umuturage”.
Avuga kandi ko batunguwe kuko bari baziko abanyamakuru bakora inkuru gusa, ariko igikorwa bakoze kikaba cyerekanye ko no mu kazi bakora umunsi ku wundi bashyize imbere gushyigikira gahunda ya Leta yo gutuma umuturage arushaho kugira imibereho myiza, akagira ubuzima bwiza.
Uretse kuba Abanyamakuru bagabiye umuturage inka bakanamuha bimwe mu by’ibanze biyiherekeza nk’imiti n’umunyu wayo ndetse bakagira uwo bongerera igishoro, aba bombi banagenewe ibiribwa n’ibindi bitandukanye birimo n’iby’ibanze bizabafasha kunoza isuku bagamije kugira ubuzima bwiza. Ni igikorwa kandi abanyamakuru bavuga ko kitarangiriye aha kuko biyemeje ko kizaguka ndetse kikaba ngaruka mwaka hagamijwe gutuma ubuzima n’imibereho y’umunyarwanda iba myiza kurusha.
Akimana Jean de Dieu