Kamonyi-“NIBEZA”: Abagabo baranengwa kutagira uruhare mu kwita ku bana babo bafite ubumuga
Mu muhango w’imurikabushobozi ry’ibikorwa by’amaboko byakozwe n’abana bafite ubumuga butandukanye babarizwa mu muryango “Nibeza”, byagaragaye ko ababyeyi b’aba“Mama” aribo usanga bahangayikishwa cyane n’ubuzima bw’aba bana, aribo babaherekeza cyane mu rugendo rwabo rw’ubuzima babamo umunsi ku wundi. Abagabo bagayirwa kutita ku nshingano ku bana babo bafite ubumuga, aho ndetse ngo bamwe bahitamo guhunga bagata ingo iyo bisanze babyaye abana bafite ubumuga.
Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Depite Rwaka Pierre Claver uri mu bitabiriye ibi birori byateguwe n’umuryango “NIBEZA“ uhuza aba bana, anenga abagabo bihunza inshingano zabo mu kwita ku bana babo bafite ubumuga.
Ku bw’iyi ntumwa ya Rubanda, ashingiye ku bwitabire bw’ababyeyi b’aba “Papa” bwari munsi ya ntabwo mu guherekeza abana babo, yagize ati “ Ni ibintu bigaragara cyane!. Nakubwira ko Umubyeyi burya ni “Umugore”. Umubyeyi kuri njyewe burya ni umu “Mama”. N’umu Papa yitwa umubyeyi kuko aba yaragize uruhare ngo umwana avuke ariko ikibazo aba Papa ntibihangana, Ababyeyi b’Abagabo ntibihangana. Iyo abyaye umwana akamugara yumva ko agushije ishyano, yumva yahunga n’uwo muryango”.
Akomeza ati“ Benshi mu bagabo iyo bisanze babyaye umwana ufite ubumuga bata umuryango bagahunga. Umwana rero ni uwa Nyina!, akarwana n’uwo mwana, reba n’aha ni aba Mama gusa baje! Ni ikibazo gikomeye cyane. Ni ugukomeza kwigisha. Ntabwo navuga ahari ko ari abagabo bose, ariko abenshi niko babigenza, ntabwo bita ku bana babo iyo bafite ubumuga”.
Mu bindi byagaragajwe n’ababyeyi b’aba bana bafite ubumuga, ni ikibazo gikomeye ku myigire yabo aho bagaragaje ko amashuri kuribo usanga ahenze cyane kandi ari ayigenga ku buryo abadafite ubushobozi bahitamo kurekera abana mu rugo. Hari uwatanze urugero rw’aho yagiye muri Kamonyi agasanga bimusaba kwishyura ibihumbi bisaga magana arindwi kandi nta bushobozi, bimuviramo kureka umwana aguma mu rugo abura ishuri atyo. Basaba ko Leta yagira icyo ikora ku myigire y’abafite Ubumuga.
Kuri iki kibazo, Depite Rwaka nawe uri mu bafite ubumuga uzi na byinshi mu bibazo ababufite bahura nabyo, avuga ko mu bibazo bihari kandi bigaragara ku bana bafite ubumuga hari ikibazo ku myigire n’amashuri adahagije n’ahari akaba ahenda cyane ko ari ayigenga. Yijeje ko nk’intumwa ya Rubanda wari kumwe na Senateri Mugisha Alexis nawe ufite ubumuga, bazakomeza ubuvugizi, ariko kandi akangurira ababyeyi kwita cyane ku bana, bakabagaragaza n’ubuyobozi bukamenya ko bahari kuko ngo hari ubwo haboneka n’ubufasha ariko kuko bamwe babahisha ugasanga nti bubagezeho, hakaba n’aho n’umuturanyi atamenya ko kwa kanaka hari umwana ufite ubumuga.
Mukanoheli Madeleine, umuyobozi w’Umuryango “NIBEZA”, avuga ko impamvu nyamukuru yo kubaho k’uyu muryango ayoboye ndetse no gutangira uru rugendo rwo kwita ku bana bafite ubumuga ishingiye cyane ku kuba usanga akenshi aba bana batitabwaho bikwiye, haba mu miryango bavukamo ndetse no hanze yayo.
Ashingiye ku bikorwa by’amaboko abana bagaragaje ko bashoboye mu gihe gito begerewe bakigishwa, avuga ko bitaweho neza ntacyo batabasha gukora, ko hari impano nyinshi bifitemo ariko zipfukiranye kubwo kutitabwaho. Ahamya ko bazira guhezwa ugasanga nti babashije kwisanga mu mirimo ituma bagaragaza ubushobozi bwabo.
Mu rugendo yatangije rwo kwita kuri aba bana bafite ubumuga, Mukanoheri ahamya ko icyo bashyize imbere ari ukwegera cyane imiryango y’aba bana no gukora ubuvugizi bugamije gutuma umuryango Nyarwanda ubumva, ukabaha uburenganzira bakwiye nk’abandi bana, ababafiteho imyumvire idakwiye igahinduka, bakabaha agaciro kuko nabo ari“Abantu kandi bashoboye”.
Mu bikorwa by’imirimo y’amaboko byagaragajwe n’aba bana harimo imitako itandukanye yambarwa ku mubiri irimo; Inigi zikoze mu masaro, harimo Amashapure ku bakilisitu Gatolika bambara ku kuboko, harimo kandi Ibikomo bitandukanye nabyo bikoze mu masaro, byose byakozwe n’aba bana, aho benshi barimo n’ababyeyi babo batangajwe no kubona ibi bikorwa bumvaga ko batabasha gukora.
Muri iki gikorwa, benshi mu bakitabiriye bishimiye urwego abana bariho mu myumvire n’ibikorwa batajyaga batekereza ko bashobora, bavuga ko bigaragara ko hica kutitabwaho. Gusa na none benshi bagaye kuba nta muyobozi n’umwe, kuva ku rwego rw’Akagari, Umurenge kugera ku rwego rw’Akarere wahagaragaye kandi hari amakuru ko bari bazi iki gikorwa, ibyo abatari bake bafashe nko kudaha agaciro Abafite ubumuga, bibaza niba mu bayobozi batabasha kubumva ngo babane nabo uko bashobora kubumva mu kubafasha mu bibazo bahura nabyo no kubafasha kwiteza imbere.
Munyaneza Theogene