Byimana: Barizihiza yubile y’imyaka 75 bataha Kiriziya nshya bujuje ya Paruwasi“Sancta Maria”
Abakirisitu Gatolika ba Paruwasi Sancta Maria Byimana ho muri Diyosezi ya Kabgayi baravuga ko batewe ishema no kwizihiza Yubile y’Imyaka 75 banataha kiriziya bakuye mu bwitange bwabo. Barishimira kandi ko muri iyi myaka yose bungutse abapadiri 18 harimo na Musenyeri Musengamana Papias umushumba wa Diyosezi ya Byumba uvuka muri iyi Paruwasi.
Mu kiganiro bahaye umunyamakuru wa intyoza.com, bemeza ko nyuma y’aho abapadiri bera bagereye mu Byimana ubutumwa bazanye bwabakuye ku madini gakondo.
Mukamana Thacianna, umukirisitu wa Kiriziya Gatorika avuga ko batanze uruhare rwabo uko bashobojwe kandi ko babikoze kugirango iyogezabutumwa rigere kuri benshi bazaga gusenga bagahagarara kubera kubura aho bicara.
Ati” Mbere yuko dutangira kubaka iyi Kiliziya byaratugoraga kuko wazaga gusenga ugasanga ntaho kwicara uribubone bitewe n’ingano ya Kiliziya twari dufite, ariko bamaze kutugezaho igitekerezo twabonye ko tugomba kugira uruhare, tubyakira neza kugirango iyogezabutumwa rikomeze kandi ryaguke kuko kuza ugasenga uhagaze ntabwo biba bishimishije“.
Uwamahoro Bernard afite imyaka 56 akaba umukirisitu w’Iyi Paruwasi, yagize ati” Twebwe nk’abakirisitu b’ubu twagiye tumenya amakuru y’uko iyi Paruwasi yacu yakomotse kuri Misiyoni ya Kabgayi ahagana mu mwaka w’1945 maze Abapadiri bera bazana ijambo ry’Imana kandi ba ryigisha abakirisitu bemera kureka amadini gakondo bari baramaze kwimika mu mitima yabo no mu miryango yabo itandukanye”.
Akomeza avuga ko yishimira ukwaguka k’ubukilisitu agereranije no hambere by’umwihariko ashingiye ku bakirisitu b’iyi Paruwase, aho ku cyumweru bagira Misa ebyiri ziturirwamo igitambo cya Misa muri Kiliziya biyubakiye.
Perezida wa Komisiyo y’Iterambere muri Paruwasi aka na Perezida wa komite ishinzwe kubaka Kiriziya, Harelimana Boniface avuga ko bajya gutangira kubaka bashakaga gukemura ikibazo cy’abazaga mu gitambo cya Misa bakabura aho bicara, ariko kandi no gukuraho isakaro ryavugwaga ko ryangiza ibidukikije n’ubuzima bw’abantu (Fibro Ciment).
Ahamya ko Abakirisitu bitanze kandi umusaruro ukaba ugaragara kuko mu mwaka w’ 1945 Kiriziya yakiraga abakirisitu 500, nyuma yaho bubaka indi yakira abagera ku 1000 ariko ubu “twizeye ko nibura abagera ku 2500 bazajya baza mu misa bazajya babona aho kwicara”.
Padiri Mukuru wa Paruwasi yitiriwe Mariya Mutagatifu(Sancta Maria), Nzamurambaho Emmanuel yemeza ko ubufatanye bw’Abakirisitu Gatolika ndetse n’abakirisito b’andi matorero harimo abasengera mu Abayisilam, Abadivantisiti, abakirisitu ba ADEPR, Abaporoso n’abandi bose bafashije muri iki gikorwa, ko kandi bose bashakaga ineza y’ubukirisitu.
Yagize Ati” Turishimira ko Ubufatanye tugirana n’abakirisitu bacu bagerageza kugaragaza inyota y’ijambo ry’Imana kandi bakabera abandi amatara meza kugera n’aho hari abakomoka mu yandi madini n’amatorero harimo Abasilamu, Abasengera muri ADEPR, abasengera mu itorero ry’ Abaporoso bagiye bitanga bagafatanya natwe kuko bazi neza ko ijambo ry’Imana riduhuriza mu Mana. Turabashimira ko bagize uruhare mu kuduherekeza twubaka iyi Kiriziya yacu“.
Akomeza yemeza ko mu myaka 75 iyi Paruwasi ibayeho imaze kwibaruka abapadiri basaga 18 barimo; Padiri Ngerero Silas wayoboye Paruwasi Katedarale ya Kabgayi, Musenyeri Kalibushi, Musenyeri Musengamana Papias akaba umwepiskopi wa Byumba n’abandi. Ahamya kandi ko mu bigaragara iyi Paruwasi ifite byinshi byo kwishimira imaze kugeraho kandi bizakomeza kuko ubufatanye bw’abakirisitu n’andi matorero n’amadini byagaragaye ko byafasha ibyiciro byose bityo iyogezabutumwa amadini akora rikaguka“nubwo tudahuje imyemerere”.
Paruwasi Sancta Maria Byimana ifite abakirisitu basaga ibihumbi 26 buri wese akaba yaragize uruhare mu iyubakwa ry’iyi ngoro inogeye abakirisitu b’Iyi Paruwasi. Kugeza ubu haturwa Misa 2 zishobora kwitabirwa n’abakirisitu ibihumbi 5000 buri cyumweru.
Iyi Kiliziya yuzuye, yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013 n’abakirisitu. Bamwe batanze amafaranga hari n’abatanze amatungo magufi, abatanze imibyizi, babumba amatafari baranayatwika kugeza bujuje iyi Kiriziya ya Paruwasi Sancta Maria Byimana aho bemeza ko batewe ishema no kuzayitaha tariki ya 02 Nzeli 2023.
Akimana Jean de Dieu