Kamonyi-MRPIC: Barashinja uruganda rw’Umuceri kubima agaciro rubashinja guteza“akajagari”
Abahinzi b’Umuceri muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ari nabo bafite imigabane isaga 70% mu ruganda MRPIC rutunganya umusaruro wabo w’Umuceli bahinga mu kibaya cya Mukunguri, barashinja ubuyobozi bw’uru ruganda kurubahezamo buvuga ko bateza“akajagari”, banduza uruganda. Ni nyuma y’uko babujijwe kongera kurwinjiramo ngo bahahe umuceri nk’uko byari bisanzwe.
Aba bahinzi, baganira na intyoza.com bavuga ko hashize imyaka itari mike kuva bashinga uruganda rutunganya umusaruro wabo ntawe uhezwa mu ruganda kujya guhahiramo umuceri mu gihe awukeneye, cyane ko ngo uretse n’abo hari n’abava hanze y’uruganda bakaza guhaha kandi bakawuhabwa.
Ubuyobozi bushya bw’uruganda, babushinja kubakumira bukababuza kongera kwinjira mu ruganda guhaha umuceri nk’uko byari bisanzwe mu myaka yose uruganda barushinze dore ko bihariye imigabane isaga 70% yarwo.
Aba bahinzi, bavuga ko uku gukumirwa mu ruganda bafitemo ijambo nyamara hari bamwe baturuka hanze bashobora kuruhahiramo bisa no kubegezayo nyamara atari uruganda rw’umuntu ku giti cye. Bavuga ko ubuyobozi bwiyibagiza ko uruganda ari urw’abanyamuryango ndetse n’umusaruro rutunganya akaba aribo ruwukesha.
Mugenzi Ignace, amaze imyaka 6 ayobora Koperative y’Abahinzi b’Umuceri- COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri. Mu cyumweru gishize yasimbuwe kuri uyu mwanya. Mu nteko rusange yo kwimika ubuyobozi bushya, yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo abahinzi b’Umuceri ari nabo banyamuryango bakaba n’abashoramari bakomeye b’uruganda bakigaragaje ko kandi kibangamye ariko nka Koperative ngo bakiganiriye n’uruganda.
Yagize ati“ Icyo kibazo natwe nk’ubuyobozi twarakimenye ariko bibaye season( igihembwe) imwe ngira ngo byari bitararenga inkombe ariko byarabaye. Twabihaye umurongo kuko twaganiriye n’uruganda tunabereka ikibazo uko kimeze, ko abahinzi batishimiye icyo kintu. Batwemereye ko bagiye gukosora ibyo bintu. Ni uko ubu ng’ubu umuceri bari bafite umwinshi bawujyanye ku bigo by’amashuri, muri make warashize ariko kuri Season ikurikiyeho uyu twejeje ntabwo bizasubira, bizasubira uko mbere byari biri”.
Ndahemuka John, yatorewe kuba Perezida wa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri. Avuga ko uruganda ari urw’abahinzi kuko ari nabo bafitemo imigabane myinshi, ko badakwiye kuba baruhezwamo.
Ati“ Uruganda ni urwacu, ni twe dufitemo imigabane myinshi turaza kubikurikirana tuvugane n’inzego z’uruganda kuko ntabwo duhejwe. Tuzabifatira ingamba kugira ngo umuhinzi wacu ajye ajya kugura umuceri nk’umunyamuryango, atajya kuwugurira muri Butike kuko uruganda nitwe twarwubatse”.
Mudahogora Beathe, Umuyobozi w’uruganda rw’Umuceri rwa Mukunguri-MRPIC mu mvugo ye ntabwo yeruye ngo avuge ko yabwiye aba bahinzi ko bateza akajagari mu ruganda cyangwa se banduza amakaro. Gusa avuga ko ubwinshi bwabo baza guhaha butajyanye n’imikorere y’uruganda. Gusa, yemera ko baza bakarusura ariko ntabyo kuza baje guhaha.
Yagize ati“ Ibyo ni ibyo bivugira by’amakomenti yabo( imvugo). Uruganda ntabwo tudetaya pe!. Urumva nko ku munsi usanga hinjira abantu nka 200 hano, ushaka ibiro 5 ushaka 10 ushaka bingahe…,noneho ugasanga mu by’ukuri akazi karapfa kuko nta mukozi ushinzwe ibyo ng’ibyo kuvuga ngo aragurisha iyo detaye uhari. Iyo bashatse gusura uruganda rwabo byo rwose amarembo aba yuguruye ariko kubijyanye no gucuruza niyo gahunda twafashe”.
Mudahogora, akomeza avuga ko uruganda rwafashe umucuruzi umwe ruha umuceri bityo umuhinzi uwushaka akazajya aba ariwe anyuraho. Gusa, uyu mucuruzi ntabwo avuga rumwe n’abahinzi kuko benshi mu bamugeze imbere bavuga ko ababwira nabi, abacyurira n’ibindi, ari naho abatari bake bayobotse inzira yo kwambuka bakajya gushakira umuceri( utonoye) mu karere ka Ruhango begeranye kuko bavuga uyu yaremewe n’uruganda, yihariye isoko.
Akomeza avuga ko kwakira abantu bagera muri 200 ku munsi ndetse bashobora no kugera kuri 500 baje kugura umuceri mu ruganda, nk’ubuyobozi babonaga bigoye bituma bafata iki cyemezo batavugaho rumwe n’abahinzi ari nabo bafite imigabane myinshi mu ruganda, bakaba ari nabo baruha umusaruro rutunganya. Bavuga ko abo bantu uruganda ruvuga atari ukuri kuko nta soko baba baje kurema cyangwa se ngo babe batumanyeho, cyane ko bitigeze binabaho mbere.
Uyu muyobozi ntabwo yumva uburyo abahinzi ibi babibwiye umunyamakuru. Ati“ Iyo message( ubutumwa) yo kuvuga ngo bateza akajagari yo si nyizi! N’ubundi nabo dukorana amanama( inama) na Koperative. Ahubwo kugira ngo babibwire umunyamakuru gutyo wenda si mbizi…,ariko ntabwo wafata abantu ngo ubabwire message nk’iyo”.
Umwuka utari mwiza ukomeje gututumba hagati y’uruganda n’abahinzi, hari abavuga ko bibakururira mu gushaka ibisubizo ahandi by’umusaruro wabo nk’uko mu nama y’inteko rusange yo mu cyumweru gishize byagaragaye ko hari kimwe mu bice by’igishaka kegereye ubuso bwa Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA Mukunguri cyamaze kwinjirirwa n’urundi ruganda rubagurira umusaruro, bityo n’abandi bakaba bashobora kwisanga batakigemura byuzuye umusaruro wose nk’uko byahoze bitewe n’imibanire n’uruganda bavuga ko ibambura uburenganzira mu byabo, nta gaciro umuhinzi agihabwa.
intyoza