Umunyamategeko, Me Ibambe Jean Paul asanga imbuga nkoranyambaga (Social media) zikwiye kugenzurwa

Mu butumwa burebure yanyujije ku rukuta rwe rwa X( Twitter), Me Ibambe Jean Paul avuga ko imbuga nkoranyambaga zikwiye kugenzurwa kuko bidakozwe hari byinshi byakwangizwa n’abazikoresha. Ku rundi ruhande, agaragaza ko ibyo kuzigenzura n’ubundi bisanzwe bikorwa mu buryo bamwe bazi cyangwa se batazi kandi nyamara baba basinye amasezerano mbere yo kuzigana.

Me Ibambe Jean Paul, atangira yibaza ikibazo kigira kiti“ IMBUGA NKORANYAMBAGA (SOCIAL MEDIA) ZIKWIYE KUGENZURWA?”. Akomeza agaragaza ko amaze iminsi yibaza uburyo abantu bashobora guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga (Social media) ariko bigengesereye, ni ukuvuga ngo batagize uwo bahutariza uburenganzira bwe kandi nabo batinize, mbese bisanzuye bakavuga ibyo batekereza.

Mu kwibaza icyo kibazo, byamukururiye mu gukora ubushakashatsi bwamugejeje ku gisubizo kimugaragariza ko n’ubundi Imbuga nkoranyambaga zisanzwe zigenzurwa, ahubwo bigakorwa mu buryo butandukanye, bikanakorerwa ahantu hatandukanye.

Urugero: Iyo ugiye gufungura konti kuri Google, X (twitter), Facebook, WhatsApp, Instagram n’izindi, bakubwira kubanza kwemera/kwemeza amategeko n’amabwiriza (Terms and conditions), nubwo abenshi batayasoma ahubwo bakihutira kwemeza bagakomeza.

Me Ibambe, avuga ko aya mategeko abantu basinya igihe binjiye ku gukoresha izi mbuga nkoranyambaga, baba bayasomye cyangwa batayasomye, aba agizwe n’amategeko menshi agena uburenganzira n’inshingano, ibyemewe n’ibibujijwe, ko kandi ibyo iyo ubirenzeho bigira ingaruka.

Aha niho Me Ibambe Jean Paul agaragariza ko ubwo buryo nabwo ari igenzura (regulation) ariko rikorewe ku rwego rw’imbuga. Ku rundi ruhande, mu bihugu byose byo ku Isi, habamo amategeko atandakanye harimo n’ahana ibyaha bishobora gukorerwa kuri za mbuga nkoranya mbaga, ubwo buryo nabwo ni igenzura (regulation).

Mu gihe ubu Isi yose ituwe n’abantu barenga miliyari 8 (8,172,611,941) Muri bo, abagera kuri 5,450,000,000 babasha kugera kuri murandasi (internet). Ni mu gihe abagera kuri 5,170,000,000 bakoresha imbuga nkoranyambaga. Ni ukuvuga ko abagera kuri 63% by’abatuye isi bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Aba bantu, bashobora gusoma, kumva cyangwa kureba ibikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko banashobora nabo gushyira amakuru atandukanye kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Me Ibambe, avuga ko nubwo bimeze bityo benshi muri abo bakoresha mu buryo butandukanye imbuga nkoranyambaga, nta bumenyi buhagije butuma bashyira kuri izo mbuga nkoranyambaga amakuru atagira uwo ahutaza, ndetse benshi muri bo ntabwo bafite ubumenyi buhagije butuma bashungura ngo boye kumira bunguri ibyo basanze ku mbuga nkoranyambaga mu gihe izo mbuga zitanga urubuga rusesuye rwo kwisanzuriraho mu gutanga ibitekerezo.

Akomeza agaragaza ko iyo miterere y’Imbuga nkoranyambaga ndetse n’iyo myumvire n’ubumenyi buke kuri benshi mu bazikoresha biteye amakenga cyangwa hakenewe kugira igenzura rikorwa (regulation) mu rwego rwo kwirinda ko hakwirakwizwa ibihuha, kurinda ubuzima bwite n’icyubahiro bya muntu, kurinda abana ihohoterwa, gukumira urwango, ingengabitekerezo ya Jenoside, amacakubiri, ivangura n’irindi hohotera ryose rishobora kuba ryakorerwa ku mbuga nkoranya mbaga.

Me Ibambe Jean Paul

KUBERA IKI IMBUGA NKORANYAMBAGA ZIGOMBA KUGENZURWA?

Me Ibambe Jean Paul, asanga ko nubwo hari abantu bavuga ko imbuga nkoranyambaga zidakwiye kugenzurwa, hakaba n’abandi babibona ukundi, bo bavuga ko zikwiye kugenzurwa, hari impamvu ashyira mu byiciro bitatu agaragaza ko zikwiye kugenzurwa.

Impamvu ya mbere: Imbuga nkoranyambaga zishobora gukoreshwa mu gukwirakwiza ibihuha n’amakuru atari ukuri, bigatera ingaruka mbi zirimo gukuka umutima no kubuza umudendezo. Urugero; nko mu Rwanda uzasanga n’ubundi dufite amategeko ahana ibyaha birimo mwene ibi bikorwa iyo bikorewe ku mbuga nkoranyambaga. Ibyinshi biteganywa mu itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ariko hari ibihanwa n’andi mategeko nk’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Impamvu ya kabiri: Kugenzura imbuga nkoranyamabaga bishobora gukoreshwa nk’uburyo bwo kurinda ubuzima bwite bw’abazikoresha hamwe n’amakuru aberekeyeho, harimo no kurinda ko na ba nyiri izo mbuga nkoranyambaga biba amakuru y’abazikoresha cyangwa bakayakoresha mu buryo buhutaza uburenganzira bwabo. Aha ni yo mpamvu usanga hari ibisabwa n’ibigo by’ikoranabuhanga n’ibyashinze imbuga nkoranyambaga.

Impamvu ya gatatu: Haramutse hashyizweho amategeko n’amabwiriza biteguye neza mu kugenzura imbuga nkoranyambaga, byarinda ko hakwirakwizwa ibintu bibi, birimo urukozasoni, guhembera urwango, guteza imvururu muri rubanda, guhoza ku nkeke no guhutaza uburenganzira bw’abana.

Ashimangira ko kubera izo mpamvu eshatu agaragaza zo kuba kugenzura imbuga nkoranyambaga bikenewe, asanga byafasha cyane abazikoresha kumva batekanye mu buryo bwose.

Avuga ko nubwo impamvu zitangwa zishyigikira ko hakwiye kubaho kugenzura imbuga nkoranyambaga zumvikana, anasanga hari impungenge ko biramutse bikozwe nabi cyangwa hagakoreshwa amategeko n’ingufu by’umurnegera, byarangira na none uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo buhutajwe cyangwa bunizwe burundu mu gihe ibyo ari uburenganzira bwemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ay’Ibihugu. Urugero; nko mu Rwanda, Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rikaba rivuga ko bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

INGARUKA ZABAHO HARAMUTSE HASHYIZWEHO AMATEGEKO AKAKAYE HAKANAKORESHWA IMBARAGA Z’UMURENGERA MU KUGENZURA IMBUGA NKORANYAMBAGA

Ingaruka ya mbere: Hashyizweho amategeko akakaye hakanakoreshwa imbaraga z’umurengera mu kugenzura imbuga nkoranyambaga, byabangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo bigatuma habaho kuburizamo inkuru n’ibitekerezo (censorship) bikanatuma abantu batanatinyuka kunenga ibitagenda neza kandi ibi ni ingenzi mu rwego rwo gukorera mu mucyo no kubazwa ibyo abantu bakora ku gihugu kigendera kuri Demokarsi.

Ingaruka ya kabiri: Leta cyangwa guverinoma ziramutse zikoresheje nabi ububasha bwo kugenzura, byatuma hari ibitagenda neza byerekeye uko ibihugu bifatwa ku rwego mpuzamahanga. Muri make byakwanduza isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga. Bigira nabyo izindi ngaruka bigira ku gihugu.

Ingaruka ya gatatu: Imbaraga z’umurengera mu kugenzura no gukoresha amategeko akakaye, byadindiza ubushake bwo guhanga udushya, gutanga akazi no gutera imbere kw’imbuga nkoranyambaga muri rusange, mu gihe bizwi ko zifite akamaro kanini mu iterambere ry’igihugu harimo no gutanga akazi, biza byiyongera ku kurushaho guteza imbere ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

NI GUTE IMBUGA NKORANYAMBAGA ZAGENZURWA?

Me Ibambe Jean Paul, ahamya ko kubera izo mpamvu yavuze haruguru, bituma hari abatanga ibitekerezo ko hakwiye kureba uburyo buringaniye bwakoreshwa mu kugenzura imbuga nkoranyambaga hakabaho ubwisanzure ariko hakanabaho kwigengesera cyangwa igaruriro mu gihe ibintu byadogereye.

ASANGA UBURYO BYAKORWAMO BWASHYIRWA NKO MU BYICIRO BITATU;

UBURYO BWA MBERE: Kugena ibintu bike bishoboka byo kugenzura no kubishyiriraho amategeko hibandwa nko ku mategeko n’amabwiriza byarinda umutekano w’Igihugu, Ingengabitekerezo ya Jenoside, kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ariko hatabayeho kubangamira uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo cyangwa ngo bibe ari ibintu bidakenewe, bidafite ishingiro cyangwa bitari ngombwa.

UBURYO BWA KABIRI: Gukoresha no gushyira imbaraga mu buryo bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga hakoreshejwe ukwigenzura (Self-regulation), bigakorerwa muri sosiyete zashinze imbuga nkoranyambaga noneho zikagenzurwa n’izindi nzego ariko nazo zigenga. Aha ibihugu bikagira uburyo bikorana nazo kugira ngo umwihariko wa buri gihugu ubashe kubahirizwa.

UBURYO BWA GATATU: Gukorana neza hagati y’ibihugu no guhanahana amakuru, kubera ko imbuga nkoranyambaga ari mpuzamahanga. Ibi byanajyana no guhuza uburyo bwo kugenzura ariko hakitabwa no ku mwihariko wa buri gihugu, kubera ko agahugu umuco, akandi uwako.

Me Ibambe Jean Paul mu gusoza, agaragaza ko muri rusange, imbuga nkoranyambaga umuntu yavuga ko zahinduye ubuzima bwa muntu ndetse n’uburyo bw’itumanaho bwateye imbere kubera zo. Avuga ko zatanze akazi, zinateza imbere ku rwego rutigeze rubaho mbere, ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ariko ku rundi ruhande, ni nk’“inkota y’amujyi abiri”, hari ingorane cyangwa ingaruka nyinshi ziteza zirimo guhutaza uburenganzira bw’abandi no gukorerwaho ibyaha. Kugira ngo ibyo bibazo bikemuke, bisaba ko hafatwa ingamba zo kugenzura ariko umuntu yakwita ko ari imberabyombi cyangwa ziringaniye cyangwa zishyira mu gaciro, ku buryo zitavanaho uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ku buryo kugenzura byaba bigamije kurinda ko hari uwahutazwa aho kugira ngo bibe bigamije kuniga ubwisanzure. Mbese bigakorwa hagamijwe ibyiza, gushishoza n’ubunyamwuga muri rusange.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.