Tariki ya 09 Nzeri 2024 hazatangizwa gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike( Automatic)

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nzeri 2024, nibwo Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukoresha no gutanga ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko Tariki ya 09 Nzeri 2024 aribwo rizatangiza bwa mbere ibizamini by’abakorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike. Hanatangajwe ibibuga bizakorerwaho.

Iri shami rya Polisi, ribinyujijwe ku rubuga rwa X(Twitter), ryatangaje ko ibyo bizamini biteganijwe gukorerwa ku bibuga bya; Busanza na Gahanga ho mu Karere ka Kicukiro, Ikibuga cya Nyarugenge ndetse n’icya Musanze.

Muri iryo tangazo, Polisi yateguje abakeneye iyo Serivise bose ko bazatangira kwiyandikisha guhera tariki ya 06 Nzeri 2024. Uko kwiyandikisha, bizakorwa n’abashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byo mu rwego rwa B gusa.

Itangazo rya Polisi rigaragaza igihe ikizamini cya mbere kizakorerwa n’aho kizabera.

Gutangiza gahunda yo gukorera Impushya zo gutwara ibinyabiziga bya Otomatike, ni icyemezo cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki ya 25 Mata uyu mwaka wa 2024, inama yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu gukorera uru ruhushya rw’ibinyabiziga bya Otomatike, Abazarutsindira nta kindi kinyabiziga kitari icya Otomatike ku rwego batsindiyeho bazaba bemerewe gutwara. Ni mu gihe Abatsindira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya Manuweli( Manuel) bo bemerewe gutwara n’ibinyabiziga bya Otomatike byo kurwego (Category) batsindiye.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →

Leave a Reply

Your email address will not be published.