Kamonyi: Nujya ubona ibidukikije byangirika, jya umenya ko barimo kwangiza inshuti yawe ikomeye-V/Meya Uzziel
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira yasabye, Abaturage, Abayobozi batandukanye mu Karere kutarebera no kudaceceka igihe hangizwa Ibidukikije, by’umwihariko Amashyamba, igihe hatemwa ibiti. Yagize ati“ Ibidukikije ni inshuti yaburi wese”.
Uzziel Niyongira, ibi yabibwiye aba bayobozi ndetse na bamwe mu baturage ubwo bari mu nama ku biro by’Akarere bicaye barebera hamwe ibimaze gukorwa mu kiswe Green Amayaga, ahatewe Amashyamba hagamijwe gusubiranya Urusobe rw’Ibinyabuzima muri iki gice, aho Imirenge ya Mugina, Nyamiyaga, Nyarubaka na Rugalika ariyo yarebwaga n’ibikorwa byagutse bya Green Amayaga.
Baba Abayobozi b’Imirenge ine yakorewemo ibi bikorwa, baba Abagoronome na ba Veterineri bayikoreramo, baba ba Gitifu b’Utugari na ba Sedo babo, baba bamwe mu Nkeragutabara ndetse na bamwe mu baturage bo muri iyi Mirenge, basabwe kuzirikana ko nta n’umwe wemerewe kwangiza ibidukikije, nta wemerewe gutema igiti na kimwe atabisabiye uruhushya ngo aruhabwe, ko ibitandukanye n’ibyo bihanirwa.
Visi Meya Uzziel, yibukije buri wese ko ntawe ukwiye kubona Igiti gitemwa ngo yumve ko nta kibazo kuko Ubutayu ndetse n’imihindagurikire y’Ikirere itewe n’iyangizwa ry’ibidukikije nta n’umwe ingaruka zije zasiga. Ati“ Tudahagurutse ngo Ibidukikije tubirengere, Ingaruka zizagera kuri buri wese“. Akomeza ati “ Igituma waba ushinzwe urwego ariko nti wumve ko Ibidukikije ari ubuzima ni iki?”.
Yasabye buri wese witabiriye iyi nama, ati“ Turashaka kugirana namwe Igihango kivuga ngo‘ IBIDUKIKIJE NI INSHUTI YA BURI WESE, NUJYA UBONA IBIDUKIKIJE BYANGIRIKA JYA UMENYA KO BARI KWANGIZA INSHUTI YAWE IKOMEYE’”.
Mu mvugo yumvikanisha ububi bwo kwangiza ibidukikije, by’umwihariko kubatwika amashyamba, Uzziel yavuze ko ibyo ari Ubugome bubi cyane. Ati“ Iyo umuntu atinyutse gutwika Hegitari y’ishyamba aba aziko bizagenda bite? Uwo muntu ni umugome cyane ndetse birenze uko umuntu abitekereza”.
Green Amayaga iri kugana ku musozo w’ibikorwa byayo, irasiga nkuru ki mu Mayaga?
Nkuko Uzziel Niyongira yabibwiye intyoza.com, yagize ati“ Ni inkuru nziza y’uko bigaragara ko Amayaga azongera agatoha kuko ariyo ntego y’uyu mushinga”. Akomeza avuga ko umuntu wese yaba ugenda, anyuze mu mayaga abona ko urusobe rw’ibidukikije bihakenewe, Amashyamba, ko ibiti bihari kuko hashyizwe imbaraga mu kubitera, bitandukanye no mu bihe byashize aho wasangaga imisozi yambaye ubusa.
Yashimangiye ko ubuyobozi butazigera na rimwe bwihanganira uwo ariwe wese uzitambika imbere y’ibikorwa bya Green Amayaga agamije kwangiza ibidukikije. Yibukije ko kwangiza ibidukikije, gutwika Amashyamba ari ugutwika amafaranga y’Igihugu aba yabitanzweho, ari ukwangiza no kudaha agaciro imbaraga zabikoze.
Visi Meya Niyongira Uzziel, avuga ko intego ya mbere y’iyi nama yari ukuganira no kumvikana uburyo bwo kurinda no kubungabunga Ibidukikije kuko ari Inkingi ya mwamba mu iterambere rirambye, ko kandi hatariho ukubungabunga Ibidukikije n’ubuzima bugenda bwangirika. Asaba buri wese uhereye ku Isibo, Umudugudu, Akagari, Umurenge, Akarere, ndetse n’ Inzego zose kumva neza igikorwa kijyanye no kubungabunga Ibidukikije, buri wese akumva ko bimureba akarwanya ababyangiza. Ati “ Umuntu wese ubonye ushaka kwangiza ibidukikije, utemye igiti…, atange amakuru, we ubwe abe yabikumira, ariko ibyo adashoboye atange amakuru”.
Nk’uko Uzziel Niyongira abivuga, gahunda ya Green Amayaga ni umushinga wa Leta y’u Rwanda yageneye Akarere ka Kamonyi ibinyujije mu kigo cyayo cya REMA kita ku bidukikije, iza ije gukemura ibibazo byari bikomeye byagaragaraga muri iki gice cy’Amayaga kigizwe n’Umurenge wa Mugina, Nyamiyaga, Rugalika na Nyarubaka. Ni mugice cyarimo izuba ryinshi, bikagenda bigaragara ko ikijyanye n’ibiti, Amashyamba birimo gucika bitewe ahanini n’izuba ryinshi ndetse n’abangizaga bike mu bidukikije byari bihari. Ni umushinga waje kuba igisubuzo, aho hatewe ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka, iby’Imbuto, hacukurwa Imirwanyasuri, hatangwa Imbabura zifasha mu kurondereza ibicanwa, ariko kandi bamwe mu baturage banahabwa amatungo magufi.
Munyaneza Théogène