Kamonyi: Mbere yo gutema abantu 13 babanje guteka imbwa bararya, badahaze barwanira indi biranga
Abasore batanu bitwaje imihoro ku manywa ahagana i saa kumi n’imwe zo ku wa 01 Ukwakira 2024, nti batumaga hari uhita mu isantere y’Ubucuruzi yo Kumusenyi hafi n’ahubatse ibiro by’Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba ho mu Karere ka Kamonyi. Bahagaze rwagati mu muhanda utambutse bagatema. Abaturage bavuga ko izi nsoresore zisanzwe zirirwa ku gasozi n’imbwa zabo, babura umuhigo bakarya imbwa cyangwa se bakajya gutera abaturage bakarya ibyabo.
Musayidire Jean Pierre, niwe Muturage wa mbere muri 13 izi nsoresore zahereyeho zitema ubwo yari abanyuzeho agiye mu isantere. Avuga ko ibyo yabonye biteye ubwoba, ko kandi icyo yababonyemo ari uko bari bafite umugambi uteguye wo kwica.
Ati“ Bari bagamije kwica kuko iyo biba kwiba ntabwo baba baravushije amaraso. Mu bo nabonaga nta muntu w’umugabo wari urimo, ni abana batarengeje imyaka 20”. Akomeza avuga ko uru rubyiruko rusa n’urutagira icyo rukora, rwirirwa mu misozi no mu ngo rukwiriye ingando, ubuyobozi bukabajyana bukabigisha Indangagaciro na Kirazira by’umuco Nyarwanda.
Shumbusho Innocent, niwe Mukuru w’Umudugudu wa Musenyi. Avuga uko byatangiye, ati“ Abo bana gahunda zabo ni abahigi. Bafashe imbwa barayibaga, barayiteka. Ntiyabahagije rero! Hari undi muhigi bashatse kwambura indi mbwa ngo bayibage arayibima, ati ‘tuzayirya undi munsi’. Umujinya nyine uhera aho! Baratangira bagura inzoga….,. Ubundi banywera inzoga mukarindwi( akajerekani gato). Izo nzoga bazimazemo bahita baza hano ku isantere, hari nka saa kumi n’imwe batema umusaza Musayidire Jean Pierre hakiri kare“.
Akomeza, ati“ Basubiye aho bari baririye izo nyama, bagarutse baje ku muhanda bapanze ku buryo buri muntu wese, nta muntu bari gusiga! Baratemaga. Buri kabari kose bakagezemo ariko babura nk’Umuyobozi bagahita batema uwo babonye uwo ariwe wese”. Akomeza avuga ko Gitifu w’Akagari yamenye amakuru ko hari umutekano mukeya aje kureba bahita bamwirukankana, arahunga akizwa n’amaguru ariko muri uko guhunga akiza amagara yarahakomerekeye.
Uretse uru rugomo rwatemewemo abantu 13( ntawapfuye), Mudugudu avuga ko mu minsi itanu irubanziriza hari Mudugudu mugenzi we n’abo bari kumwe bavuye ku itabaro, barabatega mu nzira babambura ibyo bari bafite byose, bamburwa n’imyenda yose bataha bambaye ubusa.
Shirimpaka Martin, umuturage wo muri iyi Santere yakorewemo uru rugomo avuga ko bakibona izi nsoresore zitwaje imipanga, zimaze kandi gutema umwe mubitambukiraba, bamwe ngo bahise bikingirana mu nzu ariko we aravuga ngo ntabwo agiye gupfira mu nzu, afata icyemezo cyo guhangana nabo ari nako atabaza.
Agira ati” Bakigera aha ng’aha tukibabona, bamwe bihindiye mu nzu njye ndavuga ngo ntabwo mpfira mu nzu, mba ndasohotse! Nsohoka ndwana nabo. Umwe yamaze kunkubita ikintu nikubise hasi baba bankubise ibibatiri by’umuhoro, ndirukanka, abantu bari mu nzu bahita bikingirana. Bavuyemo nyuma abaturage bamaze guhurura baje ari benshi. Ishusho byaduhaye ni mbi cyane kuko irimo iratuganisha ahabi cyane”.
Akomeza avugako muri aka gace gutemana ari ibirasanzwe, ariko kandi ngo bikanaterwa n’uko batajya babona cyane ubuyobozi ngo bubegere. Ati“ Dutuye kure y’ubuyobozi, niba umuyobozi aje hano azahagaruka hashize umwaka. Nta Polisi, nta musirikare. Umuyobozi w’Akagari ntabwo yahosha ibi bintu byo muri Ngamba, n’uw’Umurenge ntiyabihosha”.
Munyakazi Epimaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba yabwiye intyoza.com ko ikibazo gikomeye ari urubyiruko rwacikishirije amashuri, rwanga gukora.
Avuga ko nubwo nk’ubuyobozi hari ingamba bari kunoza zigamije kuzana impinduka nziza muri uru rubyiruko, asaba ababyeyi kuba hafi y’abana, gutanga amakuru y’aho babona batabashije kugira ngo bafatanye kurera. Asaba kandi buri wese kuba ijisho ry’Umutekano, akamenya ko umutekano utareba gusa inzego z’Umutekano cyangwa ubuyobozi, ko ahubwo buri wese awushinzwe ku giti cye akanashingwa uwa mugenzi we.
Nyuma y’ibi bikorwa by’Urugomo byakomerekeyemo abaturage 13 batemwe mu buryo butandukanye n’izi nsoresore, inzego z’umutekano zirimo Polisi zagiye guhiga bukware abagize uruhare muri uru rugomo, umwe muri aba batemye abaturage araraswa arapfa, undi akomeretswa n’isasu, abandi barafatwa, ariko kandi hari n’undi muri aba wahise acika. Abaturage, bavuga ko kuba hari uwaharasiwe agahita apfa bigiye kuba bitanze agahenge by’igihe gito.
Munyaneza Théogène