Kamonyi-Gihara: Hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wo kurandura Imbasa itakirangwa mu Rwanda
Kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024 ku kigo nderabuzima cya Gihara, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi, Minisiteri y’Ubuzima, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima( WHO/OMS), Abafatanyabikorwa batandukanye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, Abaturage hamwe n’Abajyanama b’Ubuzima, bizihije Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurandura burundu indwara y’Imbasa nubwo mu Rwanda imyaka isaga 30 Imbasa ihaciwe. Abitabiriye uyu munsi, babwiwe kandi bahabwa ubutumwa bashyira abandi, ko buri wese akwiye guhagarara neza mu ngamba, nta kudohoka ku kugira uruhare mu guca burundu imbasa, bitanira gukingiza.
Hassan Sibomana, Umuyobozi w’ishami rishinzwe inkingo mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima(RBC) akaba ari nawe wari intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu munsi, yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko nubwo mu Rwanda iyi ndwara y’Imbasa iheruka kuhagaragara mu 1993, ndetse u Rwanda rukaba rwarahawe icyemezo( Certificate) ko rwaciye Imbasa ku butaka bwarwo, ngo birakwiye ko abana bakingirwa kuko uwo utankingiwe ashobora kuba icyuho cy’aho Imbasa yakwinjirira.
Agira ati“ Umwana umwe udakingiwe ashobora kuba icyuho cyo kugira ngo afatwe n’uburwayi kubera ko indwara nyinshi dukingira ni udukoko tubana natwo, bivuga ngo umwana udakingiwe ashobora kugira ibyago byo kuba yakwandura”. Akomeza avuga ko akarere ka Kamonyi ndetse na tumwe mu tundi turere hari ikibazo cy’abana bacikishirizwa inkingo ari nabyo bishobora gutanga icyuho cy’Imbasa.
Kuba indwara y’Imbasa imaze imyaka isaga 30 yaracitse mu Rwanda, ntabwo bihagarika ubukangurambaga bwo kuyirwanya, ntabwo bihagarika ikingira. Ati“ Abantu baribaza ngo ko uburwayi bw’Imbasa buheruka hano cyera, kubera iki dukomeza gukingira abana?. Reka mbabwire ko isi yabaye nk’Umudugudu! Birashoboka cyane ko indwara yava mu gihugu kimwe ikarara igeze hano iwacu umunsi umwe”.
Akomeza atanga urugero ku cyorezo cya Covid-19, aho yatangiriye mu Bushinwa abantu bakumva ko biri iyo ng’iyo kure, bibwira ko ari uburwayi butabageraho. Ati“ ariko byaragaragaye ko mu gihe cy’umwaka umwe abaturage b’Isi bose bahumetse umwuka umwe, bisobanura ko natwe yatugezeho nkuko yageze n’ahandi mu gihe abantu bibwiraga ko ari kure. N’indwara y’Imbasa rero, ingendo abantu bakora, abantu baba bari mu bucuruzi hirya no hino, ingendo zinyuranye biroroshye cyane ko iyi ndwara y’Imbasa yatugeraho turamutse tudohotse”. Yakomeje asaba buri wese kutadohoka ndetse ashimangira ko abana bose bagomba gukingirwa kugira ngo hanagize uw’ahandi uza ayifite asange ab’u Rwanda bakingiye, badashobora kwandura.
Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage yashimye Minisiteri y’Ubuzima, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Abafatanyabikorwa n’abandi bitabiriye uyu munsi. Avuga ko nubwo mu Rwanda nta Mbasa igihari, umwanya nk’uyu wongera kwibutsa no gushimangira uruhare rwa buri wese mu kwiyemeza gukumira Imbasa kugira ngo itazongera.
Avuga ku mpamvu Akarere ka Kamonyi kari mu turere turi inyuma mu gukingira Imbasa, yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zituruka ku bana babura ubuzima bari bakiri mu rugendo rwo gukingirwa, hakaba n’abandi bimuka ibipimo bikabagaragaza nk’abatarangije inkingo nyamara batakiri mu karere.
Visi Meya Uwiringira, yasabye abitabiriye uyu munsi by’umwihariko Abajyanama b’Ubuzima, Inzego z’Ibanze ndetse n’abayobozi b’amavuriro atandukanye gushyira imbaraga mu kwita ku bantu bacikisha inkingo bitewe n’ikibazo cy’imyemerere. Yibukije kandi ko umwanya nk’uyu abantu bafata batekereza ku gikorwa cyo gukingira, bareba indwara yacitse uko bagomba guharanira ko itongera kugaruka bikwiye gusigira buri wese isomo no kwiyemeza kutadohoka ku kugira uruhare mu byo asabwa gukora.
Dr Rosette Nahimana, Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima( WHO/OMS) mu ishami ry’ikingira, avuga ko mu mwaka 1988 aribwo ku rwego rw’Isi hatangijwe gahunda yo kurandura Imbasa nyuma y’uko bigaragaye ko abana basaga ibihumbi 350 banduraga Imbasa buri mwaka.
Avuga ko kubera imbaraga zashyizwe muri gahunda y’Ikingira no kureba ko inkingo zigera ahantu hose, ibyo byatumye Imbasa igabanuka ku kigero cya 99,9% aho isigaye akaba ari mu bihugu bibiri aribyo… ariko kandi nabyo ngo hari gushyirwamo imbaraga hagamijwe ko irimbuka burundu.
Akomeza avuga ko mu Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ( WHO/OMS) izakomeza gutera inkunga gahunda za Guverinoma zijyanye no kurwanya Imbasa cyane cyane hitabwa ku gutera inkunga gahunda zose zijyanye n’ikingira. Ashima imbaraga Ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize muri iyi gahunda kugera ku kuzamura ikigero cy’ikingira no guca burundu iki cyorezo cy’Imbasa. Ashimangira ko ikigamijwe ari uko nta mwana n’umwe ukwiye kuba acikanwa n’urukingo atari gusa urw’Imbasa, ahubwo n’izindi zose.
Imbasa ni indwara iterwa n’agakoko kaba mu mara kitwa POLIYOVIRUSI. Ifata imyakura bigatera ubumuga, cyane cyane ingingo z’amaboko n’amaguru. Imbasa ni indwara yjbasira Abana kurusha abakuru( bivuze ko n’abakuru bayirwara nubwo atari cyane). Imbasa, ikwirakwizwa binyuze mu gukora mu mwanda w’uyifite cyangwa se kunywa amazi no gufata amafunguro yanduye. Umuntu uyanduye, ashobora kuyanduza nubwo yaba atagaragaza ibimenyetso. Uburyo burambye bwo kuyirimda umwana ni Ukumukingiza inkingo zose uko zateganijwe.
Bimwe mu bimenyetso by’indwara y’Imbasa nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ni; Uburema bushya buhutiyeho bw’ukuboko, Ukuguru cyangwa se byombi. Kuregarega k’Ukuboko cyangwa Ukuguru kwafashwe, hamwe no kunyunyuka k’urugingo rwafashwe.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.