Kamonyi: Abagoronome basebeje akarere
Abakozi bafite ubuhinzi mu nshingano zabo( Abagoronome) mu karere ka Kamonyi bashyize ku mwanya wa nyuma Akarere bakoreramo mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo. Kukigereranyo cy’ijanisha, aba bakozi bafite amanota 46% ku bijyanye n’uko abaturage bashima imikorere yabo mu buhinzi ugereranije n’utundi turere.
Ufatiye ku ijanisha rya buri Karere mu tugize Intara y’Amajyepfo, Kamonyi ifite amanota angana na 46%. Ikurikirwa n’Akarere ka Muhanga gafite 55.5%, Nyamagabe ikaza ku mwanya wa Gatatu na 59.7%, Huye ifite 60.9%, Gisagara ifite 63.3%, Ruhango ikagira 63.6%, Nyaruguru ifite 64.0%, mu gihe Nyanza ariyo iri ku mwanya wa mbere na 67.6%.
Bamwe mu baturage babarizwa mu bikorwa by’Ubuhinzi(abahinzi), babwiye Umunyamakuru wa intyoza.com ko abashinzwe ubuhinzi( Abagoronome) mu karere ka Kamonyi amanota bahawe nayo ari menshi.
Bavuga ko imwe mu mpamvu babona ko aya manota ari menshi ari uko ngo no mubusanzwe umunsi ku wundi kubabona bigoye. Bahuriza ku kuvuga ko aho iterambere ryaziye kubabona begera aho ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa bigoye.
Bavuga ko imirimo bagakoze yo kwegera abahinzi usanga bayikorera mu biro byabo, ahubwo bagatuma abajyanama mu buhinzi ibyo bashaka hanyuma bo bakicara kuri Mashine ku buryo kugira aho bahurira n’umuturage w’Umuhinzi bisa nko guca umugani ku manywa.
Bavuga kandi ko indi mpamvu babona ari iy’uko hagati y’abahinzi na ba Agoronome hajemo abandi bantu begereye abahinzi bakora bimwe mu byajyaga bikorwa na ba Agoronome ku buryo byagabanije kwegerwa nk’uko byahoze.
Kubijyanye n’uko abaturage bashima imikorere ya bamwe mu bakora mu buhinzi mu karere ka Kamonyi, ugereranije n’Utundi turere tugize Intara y’Amajyepfo, Abajyanama mu bihinzi bafite ijanisha ringana na 70.5%, Abacuruzi b’Inyongeramusaruro( Agrodealers) bafite 72.9%, mu gihe Abaguzi b’Umusaruro bari kuri 54.7%.
Iyi mibare igaragaza uko Abaturage bashima imikorere ya bamwe mu bakozi bakora mu buhinzi mu turere tugize Intara y’Amajyepfo yashyizwe ahagaragara n’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere-RGB, mu bushakashatsi rwakoze, aho byamurikiwe abitabiriye inama ya JADF yabereya i Kabgayi mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2024.
Munyaneza Théogène