Kamonyi-Nyamigaya: Umugabo yishwe nabi
Nta rupfu rwiza rubaho ariko kandi hari uruza ukarubona mu isura mbi kurusha izindi. Ahagana ku i saa moya z’uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, umugabo witwa Mutarambirwa Théoneste w’imyaka 70 y’amavuko, wari Umujyanama w’Ubuhinzi yishwe na Nizeyimana Saveri w’imyaka 42 y’amavuko, akoresheje icyuma n’amabuye.
Bamwe mu baturage b’aho ibi byabereye, babwiye intyoza.com ko uwishwe yatewe icyuma, atemwa mu muhogo, anahondeshwa amabuye mu mutwe no mu musaya ku buryo wagira ngo ni imodoka yamuciyeho( Ifoto irahari ariko si iyo kwerekanwa). Biranavugwa ko no kubugabo yahageze.
Hari abavuga ko uyu wishe Nyakwigendera yaba afite ubumuga(uburwayi) bwo mu mutwe, ariko abandi bakabihakana bivuye inyuma bavuga ko ibyo ari amatakirangoyi yazanywe nyuma yo gutabwa muri yombi kuko uyu ari umuntu usanzwe akoresha abakozi akabahemba, akaba kandi ari n’umuntu usanzwe ucuruza kandi agatanga Serivise mu buryo bugaragarira buri wese ko nta kibazo afite.
Uwamwishe, yamaze gutabwa muri yombi ndetse n’ibimuranga intyoza.com twabashije kubibona ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nta muyobozi mu nzego z’ibanze muri aka gace twabashije kubona ngo agire icyo atubwira, yemwe n’uwo twavuganye wasangaga adashaka kugira icyo abivugaho ariko akavuga ko biteye ubwoba.
Amakuru intyoza.com dufite agaragaza ko Irangamuntu yasanganywe uyu ukekwaho kwica nyakwigendera, imyirondoro iriho idahuye n’imyirondoro yatanzwe. Gusa na none, amakuru ni uko uwishwe n’uwamwishe bivugwa ko bari abaturanyi nubwo imvano y’uru rupfu cyangwa icyo bapfuye bitaramenyekana.
intyoza
No Comment! Be the first one.