Kamonyi-Nyarubaka: Kwibuka ntibyari gushoboka iyo hatabaho Inkotanyi-Visi Meya Uzziel Niyongira
Ubuyobozi n’Abaturage b’Umurenge wa Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 28 Mata 2025, bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira no gushyira indabo ahiciwe abana b’Abahungu basaga ijana(100). Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uzziel Niyongira yabwiye abaje kwibuka ko“ iyo hataba INKOTANYI ngo zihagarike Jenoside, zibohore uru Rwanda ibi bikorwa turimo ntabwo biba bishoboka. Kwibuka ntibyari gushoboka iyo hatabaho INKOTANYI”.
Visi Meya Niyongira, ahereye ku buhamya bwatanzwe n’Umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye buri wese mu baje Kwibuka yaba Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ko nta n’umwe ukwiye gushidikanya ko Inkotanyi ari Zahabu y’iki Gihugu kuko arizo zabashije kweyura Umwijima Igihugu cyari kirimo, Abanyarwanda bakabona Umucyo.

Yahumurije kandi yihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yibutsa ko“ Kwibuka Twiyubaka” biva ku kuba Igihugu hari aho kivuye ndetse n’aho kigeze bitewe n’imiyiborere myiza ndetse n’Ubwitange bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Yagize kandi ati“ Kwibuka ni igikorwa cyo gusubiza abishwe agaciro bambuwe, kandi na none iyo twibuka duhumuriza abarokotse Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Aba ari umwanya mwiza wo kubahumuriza no kwifatanya nabo, kandi Kwibuka biduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka Igihugu cyacu twifuza ko kigomba kuba Igihugu kitarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside, ntizongere kubaho ukundi”.

Yibukije kandi ko Kwibuka havamo imbaraga zo guhangana n’ingaruka zakuruwe na Jenoside zikibangamiye umuryango nyarwanda by’umwihariko abayirokotse batishoboye.
Nyuma y’uko bigaragaye ko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyarubaka hari abantu bagaragaweho n’Ingengabitekerezo ya Jenoside, Visi Meya Uzziel yasabye Abaturage ba Nyarubaka kwitandukanya n’abagifite imyumvire, imikorere n’imigirire bigaragaramo Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yashishikarije buri wese gutanga amakuru kugira ngo uwo ariwe wese ugaragaweho n’imvugo ndetse n’ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside afatwe ashyikirizwe amategeko amukanire urumukwiye.
Visi Meya Niyongira Uzziel, yijeje Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko ibibazo bitandukanye bikomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ibijyanye n’imibereho y’Abarokotse Jenoside batishoboye, ko Ubuyobozi buzakomeza gufayanya n’Abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa kubishakira ibisubizo kugira ngo buri wese abashe kubyaza umusaruro amahirwe ahari Igihugu gitanga kugira ngo hatagira uheranwa n’amateka mabi ndetse n’Ubukene.
Kimwe no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu, Nyarubaka yabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ariko igira umwihariko wo kugira agace k’amateka mabi ashaririye aho abana b’Abahungu basaga 100 bishwe nabi cyane.
Inkuru yihariye ku iyicwa ry’aba bana b’Abahungu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi tuzagira igihe cyo kuyigarukaho, cyane ko hari n’umunsi wihariye wo kubazirikana no kubunamira, aho biciwe.
Munyaneza Théogène
No Comment! Be the first one.