Abanyeshuri ba Ruyumba ngo umwe agiye kuba ijisho rya mugenzi we
Mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyumba abanyeshuri bahiga basanga buri wese ni yirinda azanarinda mugenzi we.
Urubyiruko rwiga mu kigo cy’amashuri cya Ruyumba giherereye mu karere ka kamonyi mu murenge wa Nyamiyaga kuri uyu wa 4 Gashyantare 2016 rwaganirijwe ku bijyanye no kumenya ubuzima bwabo agaciro bufite, kubusigasira no kuburinda rwiyemeza kubera ijisho buri wese muri bo.
Niyonagira Athanase umupolisi ushinzwe guhuza abaturage na Polisi mu karere ka Kamonyi, ubwo yaganiraga n’aba banyeshuri, yabibukije ko umutekano wambere kuri bo aribo ubwabo bagomba kuwurinda birinda icyahungabanya ubuzima bwabo.
Bimwe mubyo yibukije aba banyeshuri birimo kugendera kure ikitwa ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose, kugendera kure abagabo n’abasore bashuka abana b’abakobwa, abakangurira kujya batanga amakuru mu gihe hari uwo bamenye cyangwa bakeka.
Gushyira imbere indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda biranga umunyarwanda ni byo ngo bizafasha aba banyeshuri gutsinda ibishuko byose no gukomera bakaba abagabo n’abagore b’ejo hazaza ndetse kandi bazanavamo abayobozi beza igihugu gikeneye.
Iradukunda Sabato umunyeshuri kuri iki kigo unahagarariye abandi, avuga ko bungutse byinshi ngo kuko ibyo babwirwaga ari ibigize ubuzima banyuramo umunsi k’uwundi kandi basabwa guhangana nabyo bakabitsinda.
Iradukunda avuga ko bigishijwe kwirinda ibiyobyabwenge birimo n’urumogi n’ibindi, ubuzererezi, ibishuko bitandukanye bishobora kubangiza ndetse bikaba byanabatesha amashuri yabo.
Agira ati “ku bwacu tugiye kureka ibiyobyabwenge n’ ibishuko byose dukorere mu murongo muzima turebe icyateza urubyiruko rwose imbere atari twe gusa,dufate icyerekezo kizima kuko ntabwo waba umuyobozi wishwe n’ibiyobyabwenge ntibishoboka”.
Niyomufasha Madina umunyeshuri uhagarariye abandi w’umukobwa, asanga ngo kuba biga kandi baza bavuye ahantu hatandukanye mu mico itandukanye ngo ntabwo habura abateshuka bagakora nabi ngo ariko bagerageza guhanana hagati yabo uwo baketse cyangwa bamenye.
Agira ati “ nyuma y’inyigisho nziza twahawe, niyo mpamvu natwe tugomba gufata umwanzuro wo kwihindura, tukitekerezaho tukareba uburyo tugomba guteza imbere igihugu cyacu kuko icyatuzanye hano ni ukwiga kugira ngo tuziteze imbere”.
Kiruhura Robert umuyobozi w’ikigo cya Ruyumba,avuga ko imyitwarire y’abana kuba myiza ari uguhozaho ngo cyane ko uko bakura bagenda bahinduka kandi kwitabwaho bigasaba ko babikora nk’abarezi ariko kandi bagafatanya n’ababyeyi cyangwa imiryango abana baturukamo.
Mu kiganiro cyahawe aba banyeshuri hashyizwe mu majwi abashoferi b’ibikamyo bahanyura buri kanya kuba bafite uruhare mugushuka abana, gusa ngo uzabifatirwamo akazabiboneramo isomo, ariko kandi muri rusange hasabwe ko abanyeshuri birinda ibirangaza muburyo bwose buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Intyoza.com