Polisi yafashe umugabo ukekwaho guhiga no kwica inyamaswa mu buryo bunyuranije n’amategeko
Polisi y’u Rwanda yafatanye rushimusi witwa Barushyihana Pontien inyama, impu n’imitwe by’ ifumberi eshatu n’icyondi yishe muri Pariki ya Ngungwe abiteze imitego mu gice cyayo cyo mu murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyamuzi ku wa 22 Mata 2018.
Yagize ati,”Polisi yabonye amakuru ko hari abantu bica inyamaswa muri iyi Pariki baziteze imitego; hanyuma ifata ingamba zo kubafata no gukumira ko ibyo bikorwa byakongera. Ni muri urwo rwego ku cyumweru yafatanye uriya rushimusi inyama z’izo nyamaswa n’ibindi bizikomokaho imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.”
Yashimye abahaye Polisi amakuru yerekeranye n’ibikorwa byo guhiga no kwica inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe; aburira ababikora, abibutsa ko ari icyaha; abagira inama yo kubicikaho.
CIP Gasasira yibukije ko Pariki z’Igihugu n’ibizirimo byose ari umutungo w’Igihugu ugifitiye akamaro n’abagituye; bityo asaba buri wese kwirinda kuzangiza cyangwa kwica inyamaswa zirimo; ndetse akangurira buri Muturarwanda gutanga amakuru ku gihe igihe cyose abonye umuntu urimo kubikora.
Na none kandi muri Mutarama uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yafatanye ba rushimusi batatu inyama, impu n’imitwe by’ifumberi ebyiri bishe muri Pariki ya Nyungwe baziteze imitego; icyo gikorwa ikaba yaragikoze ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (Rwanda Development Board).
Yasabye abatuye Intara y’Iburengerazuba kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha; aha akaba yaribukije ko icyo buri wese asabwa ari ukubyirinda no gutanga amakuru ku gihe atuma inzego zibishinzwe zibikumira
Umuntu utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
intyoza.com