Ngororero: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batashye ibiro by’Umudugudu utarangwamo icyaha
Kuwa kabiri tariki ya 12 Kamena 2018, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda batashye ku mugaragaro ibiro by’umudugu utarangwamo icyaha wa Mituga, mu kagari ka Rugendabari, mu murenge wa Hindiro. Hari kandi n’abaturage benshi b’uwo mudugudu n’abaturanyi babo bagera ku bihumbi bitatu.
Ibi biro by’Umudugudu byatashywe bigizwe n’ibyumba bitatu harimo icy’umukuru w’umudugudu n’umwungirije ushinzwe umutekano ndetse n’icyumba kinini kijyamo abantu 60 n’intebe zateganyirijwe kwicarwaho n’abaturage. Iyi nyubako kandi irimo na Televisiyo n’umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba bahawe na Polisi y’u Rwanda bikazajya bibafasha kureba amakuru n’ibindi biganiro no kungurana ibitekerezo.
Uyu mudugudu watashywe ku mugaragaro ni umwe muri itanu yari iherutse gutangizwa kubakwa mu gihugu hose mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda ihuriramo n’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa bayo.
Umuyobozi w’Intara y’I Burengerazuba Munyantwari Alphonse wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yasabye abaturage b’Umudugudu wa Mituga kubyaza umusaruro iyi nyubako yabo, bakaza kureba amakuru kuri televiziyo abera hirya no hino mu gihugu kugira ngo biyungure ubumenyi. Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda kubera iyi nyubako y’umudugudu ukuntu yihutishijwe; asaba abaturage kutirara ahubwo bagakomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano kuko ariwo nkingi y’iterambere.
Yakomeje asaba abaturage b’uyu mudugudu gukomeza guharanira kwikemurira ibibazo hagamijwe imibereho myiza yabo irimo kugira ibikorwa remezo nk’amazi meza ndetse bagaharanira ko abana babo biga ntibave mu mashuri.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, we yavuze ko ubufatanye n’abaturage aribwo bwatumye iyi nyubako y’umudugudu wabo yuzura vuba. Yasabye abaturage kujya baza muri iyi nyubako bakahataramira bakaganira ku cyabateza imbere aho gupfusha umwanya ubusa bari mu bindi bikorwa bidatanga umusaruro bakirinda no kuryama kare no gutakaza igihe.
Yasoje abasaba gukomeza gusigasira umutekano kuko ariwe shingiro rya byose, abasezeranya ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gufatanya nabo mu bikorwa bigamije imibereho myiza yabo.
Nsanzimana Jean Damascene, umuyobozi w’umudugudu wa Mituga, yavuze ko abaturage be bishimiye ibi biro by’umudugudu bubakiwe na Polisi y’u Rwanda; asoza avuga ko uzabagirira akamaro haba mu kwakirira abaturage ahantu heza hajyanye n’igihe ndetse n’umuriro na Televiziyo birimo bikazafasha abaturage kumenya amakuru, no gushyira umuriro muri za terefone bityo bagahanahana amakuru na bagenzi babo.
intyoza.com