Polisi ya Loni muri Sudan y’epfo ubu iyobowe n’umunyarwanda
Umupolisi w’u Rwanda CP Munyambo Bruce niwe wagiriwe icyizere ahabwa inshingano zo kuyobora abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’epfo.
CP Munyambo Bruce ugiriwe icyizere yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri polisi y’u Rwanda, abaye umunyarwanda wa kabiri ugiye kuyobora abapolisi b’umuryango w’abibumbye babungabunga amahoro kuko mbere ye hagiye CP Nshimiyimana Vianney uri muri Cote d’Ivoire.
CP Munyambo mu by’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, afite ubunararibonye budashidikanywaho, kuko yabikoreye muri Liberia, ayobora ishami rya Polisi y’u Rwanda mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH).
CP Munyambo afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kamunuza (master’s degree), mu by’imiyoborere mpuzamahanga( International Strategic Leadership and Management).
CP Munyambo afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya kaminuza muri “ Criminal Justice and Police Management “ akaba kandi yaranahuguriwe iby’imiyoborere muri Polisi, yigiye mu ishuri rya Polisi rya Bramshill mu bwongereza.
Abapolisi u Rwanda rufite mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bari mu bihugu birindwi, birimo abari muri Cote d’Ivoire, Centrafrica, i Darfur muri Soudan, Haiti , Soudan y’Epfo, mu Ntara ya Abyei na New York.
intyoza.com