Zaza: VUP yabibye umuco wo kuzigama biteza imbere
Bamwe mu baturage bumurenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma bari mu bagenerwabikorwa ba VUP (Vision 2020 Umurenge Program), bavuga ko mu byo yabafashije harimo no kugira umuco wo kwishyira hamwe no kwizigama, birushaho kubakura mu bukene.
Abaturage bo mu Murenge wa Zaza bagezweho na VUP mu cyiciro cyabakora imirimo yamaboko, bavuga ko uretse kuba barakuyemo amafaranga abafasha kwikenura, nko kwigurira amatungo magufi, byanabashyizemo umuco wo kwizigamira ku buryo ntawe ugihembwa ngo amaririze ayo yahembwe.
Umulisa Donatille avuga ko we nabo bakoranye ubwo hakorwaga umuhanda uturuka mu Murenge wa Karembo werekeza mu Murenge wa Mugesera (uca muri Zaza), biremyemo itsinda ryabantu 30 bakora ikimina cyubwizigame.
Agira ati “ buri wese aba yumva ko buri cyumweru agomba gutanga umugabane we mu itsinda, kandi nta muntu turi kumwe mu itsinda wagira ikibazo ayo mafaranga ahari.
Umulisa, avuga ko itsinda ryitoramo abantu 3 bacunga ayo mafaranga abitswa muri SACCO, kandi buri cyumweru hagakorwa inama ari naho buri wese atangira umugabane we wa 200frws. Avuga ko ukeneye amafaranga ayagurizwa, akazajya yishyura buhoro buhoro arengejeho inyungu ya 10%.
Agira ati Nkanjye ubuheruka bangurije 10.000Frws hari utwo nshaka gukemura mu rugo, kandi nayishyuye neza. Bitandukanye no kuguza amabanki kuko ho ntibakurushya.
Ibi abihurizaho na Mukizantama Aloys wo mu itsinda Ejo heza, uvuga ko bagenda baguriza ufite ikibazo kandi akishyura amafaranga mu gihe kitarenze amezi atatu.
Agira ati “Buri muntu atanga umugabane wamafaranga magana abiri (200 frws). Biradufasha kuko usanga ugurijwe yigurira itungo ryo kworora cyangwa akisanira inzu kandi nawe akumva ko afite inshingano yo gukora ashishikaye kugira ngo yishyurire igihe ndetse akanongeraho 10%.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wUmurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude, avuga ko VUP ishimangira politiki ya Leta yo kwegereza abaturage ubuyobozi nubushobozi. Ati Niyo mpamvu mu bagenerwabikorwa bimirimo yamaboko dusabwa gukoresha abegereye aho igikorwa kiri, kugira ngo abe ari bo kigirira akamaro mbere.. Uyu muyobozi anavuga ko iyi gahunda yubwizigame nayo iri muri gahunda ya VUP.
Agira ati Tugerageza kuba hafi yaya matsinda yubwizigame kugira ngo aho igikorwa cyiterambere cyakorewe, abagenerwabikorwa ba VUP bo mu cyiciro cyimirimo yamaboko bagikozemo ntibazasigare uko cyabasanze ahubwo gisige bashobora kuva mu cyiciro kimwe bakajya mu cyisumbuyeho. Kugeza ubu uyu Murenge ufite amatsinda ane akora neza agizwe nabantu bari hagati ya 25 na 40.
Uretse abagenerwabikorwa ba VUP bakora imirimo yamaboko, Umurenge wa Zaza ufite abahabwa inkunga yingoboka (Direct support) 168 nabagera kuri 80 bahaye amafaranga yo gukora imishinga (Financial services).
Manzi M. Gérard