Umujyi wa Kigali urayoborwa na Mukaruliza Monique mu myaka itanu iri imbere
Mu matora yo gushaka umuyobozi w’umujyi wa Kigali usimbura Ndayisaba Fidel, Mukaruliza niwe wegukanye amajwi amuhesha kuwuyobora.
Kuri uyu wa mbere Taliki ya 29 Gashyantare 2016, Mukaruliza Monique ahagana ku isaha ya saa sita n’iminota mirongo itatu nibwo yatangajwe ko atsindiye kuyobora umujyi wa Kigali.
Umwe mu bari bahanganye na Mukaruliza ariwe Dr Hategekimana Theobald usanzwe ayobora ibitaro bya CHUK, ku munota wanyuma yakuyemo akarenge asaba ko abari ku muha amajwi bayaha Monique bityo atsinda ku majwi 182 kuri 200 batoraga, mu gihe undi bari bahanganiye kuri uyu mwanya ariwe Mukeshimana Regine yabonye amajwi 7 .
Mukaruliza Monique uhawe kuyobora umujyi wa Kigali, yahoze ari Minisitiri muri minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba aho yayiyoboye kugera mu mwaka wa 2013 ubwo yakurwaga kuri uyu mwanya.
Mukaruliza Monique, nyuma yo kwamburwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba yahawe kuba umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’umuhora wa ruguru.
Usibye Mukaruliza Monique watorewe kuyobora umujyi wa Kigali, hanatowe abayobozi b’umujyi bungirije aribo: Madamu Kazayire Judith, umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Busabizwa Parfait watorewe kuba umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere.
Uru rutonde ni urw’abayoboye umujyi wa Kigali mu myaka 20 ishize:
1) 1996-1997: Lt Col. Rosa Kabuye (icyo gihe yari Majoro)
2) 1997-1999: MUSONI Protais
3) 1999-2001: KABANDA Mariko
4) 2001-2006: MUTSINDASHYAKA Theoneste
5) 2006-2011: KIRABO Aissa KACYIRA
6) 2011-2016: NDAYISABA Fidel
7) 2016- ….. : Mukaruliza Monique
Intyoza.com