Ngoma: Ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano azita amafaranga(amadolari) yatawe muri yombi
Kuri uyu wa 28 Ugushyingu 2018, Polisi mu karere ka Ngoma ku bufatanye n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) yafashe umugabo witwa Munyabugingo Theoneste w’imyaka 28 ukekwaho gushaka kugura inzu akoresheje uburiganya binyuze mu mpapuro mpimbano yitaga amadolari.
Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Remera mu kagari ka Kinunga aho yaragiye kugura iyi nzu.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Ngoma, Chief Inspector of Police (CIP) Dominique Nkurunziza avuga ko ifatwa rya Munyabugingo ukekwaho impapuro mpimbano rikomoka ku makuru yatanzwe n’uwo bari bagiye kugura inzu.
Yagize ati “Uwanyirigira Poline w’imyaka 34 y’amavuko, yashyize inzuye ye ku isoko avuga ko ayishakamo miliyoni 2,500,000frw yumvikana na Munyabugingo ko azayigura ariko ko amuha iminsi yo gushaka ayo mafaranga.
CIP Nkurunziza akomeza avuga ko kuri uyu wa gatatu mu masaha ya 3h30 aribwo Munyabugingo yaje afite agasanduku gatoya gafunze inyuma kagaragaza ko karimo amadorari y’Amerika akabwira nyiri inzu ko aje ngo bandikirane.
CIP Nkurunziza akomeza agaragaza ko Munyabugingo yamubwiye ko ari bwishyure mu madorari y’Amerika maze nyiri inzu bikamutera amakenga akitabaza Polisi kugirango abashe ku menya ko amafaranga yishyuwe ari mazima kuko we atari asobanukiwe n’amadorari.
CIP Nkurunziza yavuze ko abapolisi n’abagenzacyaha bakorera mu murenge wa Remera bakimara guhabwa aya makuru bahise bagerayo.
Yagize ati” Ucyekwaho icyaha ntiyigeze amenya ko twahawe amakuru, ni nayo mpamvu twamusanze aho yakoreye icyaha. Tuhageze dufunguye agasanduku yari afite dusangamo udupapuro dukase neza tw’amabara y’umukara n’umweru, duhita tumushyikiriza Urwego rw’ubugenzacyaha ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho”.
CIP Nkurunziza yaboneyeho kugira inama abaturage kwirinda kugirana amasezerano n’umuntu uwariwe wese batabimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
Yagize ati” Turashimira uyu mudamu wagize amacyenga akihutira kubimenyesha Polisi. Turasaba n’abandi kwirinda abantu nk’aba baza babashukisha amadorari cyangwa n’amanyarwanda kuko hari igihe nayo aba ari amiganano, mbere yo kugura rero cyangwa kugurisha banza ushishoze n’ugira amacyenga witabaze ubuyobozi’’.
intyoza.com