Guinea: Perezida Paul Kagame yakiriwe mu buryo budasanzwe
Uruzinduko rw’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu gihugu cya Guinea, rwerekanye agaciro gakomeye afite muri iki gihugu.
Mu rugendo rwe rwo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 8 Werurwe 2016, Perezida wa repuburika y’u Rwanda Paul Kagame muri Guinea byari ibirori, ahantu hose bakereye kumwakira bamwereka agaciro gakomeye bamuha.
Mu mihanda hirya no hino muri Guinea aho umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yanyuraga byari ibirori by’ibyishimo, abaturage bakereye ku mwakira n’ubwuzu bwinshi.
uretse ubwinshi bw’abaturage b’iki Gihugu cya Guinea bari ku mihanda bakereye kwakira Perezida Paul Kagame, amafoto ye yari yashyizwe ahantu hose bamugaragariza ubwuzu n’ibyishimo bamufitiye.
Umutekano wa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame wari urinzwe impande zose mu mihanda yanyuragamo, aha yari kumwe na mugenzi we Alpha Condé bagenda basuhuza abaturage.
Ifoto y’abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Guinea Alpha Condé.
Perezida Paul Kagame na Perezida Alpha Condé.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo nawe yari kumwe na Perezida Kagame cyane ko muri uru ruzinduko hanasinyiwe amasezerano 7 atandukanye hagati y’Ibihugu byombi.
intyoza.com