Rulindo: Hatangijwe umushinga ugamije guteza imbere uburezi bw’incuke
Akarere ka Rulindo kamurikiwe ikigo cy’amahugurwa ku barimu bigisha inshuke kitezweho kugira uruhare mu iterambere ry’uburezi bw’incuke muri aka Karere ko mu Ntara y’Amajyaruguru.
Iki kigo giherereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Ngarama mu Murenge wa Bushoki cyafunguwe kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mutarama 2019. Ni ikigo kigizwe n’inyubako ifite ibikoresho byose nkenerwa mu guhugura abarimu.
Ni igice kimwe cy’umushinga mugari ushyirwa mu bikorwa na ‘Organisation pour la Promotion de l’Education (OPEDUC)’ ku bufatanye n’Akarere ka Rulindo n’ishuri rikuru ryo mu Bubiligi ryitwa ‘La Haute Ecole Provincial de Hainaut’ ku nkunga ya Wallonie-Bruxelle Internationale(WBI).
OPEDUC, ni umuryango w’ababyeyi 11 bo mu karere ka Rulindo bagamije guteza imbere uburezi bw’incuke.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iki kigo, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rulindo ushinzwe Imibereho y’Abaturage, Gasanganwa Marie Claire, yashimiye abafatanyabikorwa b’uyu mushinga, anibutsa abarimu bamaze guhugurwa ko kugira ngo bazahugure abandi bagomba kubyaza umusaruro iki kigo n’ubumenyi bahawe bakabugeza ku bandi.
Yagize ati “Ubundi uburezi buhera hasi mu mashuri y’incuke. Uyu mushinga rero tuwitezeho byinshi bizatuma abana bacu bazamuka neza, bakamenya kwisanzura, bakamenya kuvugira mu ruhame.”
Gasanganwa, yavuze ko ubushakashatsi bwa Banki y’Isi buherutse kugaragaza ko u Rwanda rukiri inyuma mu myigire kandi ahanini bikaba biterwa n’uko abana batiga amashuri y’incuke.
Ati “Uyu mushinga rero ni igisubizo kimwe kije gihereye mu Karere ka Rulindo, cyane ko n’abarimu b’incuke batari bafite amahugurwa ahagije, tugiye kubahugura kandi iyo umwarimu ari mwiza n’abanyeshuri barakurikira bakishimira kuza ku ishuri. Twiteze ko uzongera n’umubare w’abana biga kandi tuzakomeza kubikurikirana kugira ngo uwo musaruro uzagerweho.”
Inzu yatashywe ni igice cya kane cy’umushinga mugari watangiye mu 2016 ukazageza mu 2020. Mu bice bindi by’uyu mushinga ugamije guteza imbere uburezi bw’incuke, hahuguwe abarimu bo mu mirenge itanu naho imirenge itatu yubakirwa ibyumba bibiri by’amashuri buri umwe, nk’uko byatangajwe na Perezida wa OPEDUC, Nkeshimana Faustin.
Yagize ati “Iki kigo kizadufasha guhugura abarimu bose b’incuke mu mirenge 17 igize Akarere ka Rulindo. Turashaka no gushyiraho ibyumba cy’ubuvuzi n’imbonezamirire kuri buri shuri ry’incuke. Ubu urebye kwigisha gusa wirengagije ko uwiga ari umuntu uba afite uko yubatse, hari icyo twaba dutakaje. Ni yo mpamvu twashatse ko kwiga bijyana no kugaburira abana no kubavura.”
Yongeyeho ati “Tuzita no ku babyeyi kuko umwana w’inshuke kugira ngo arerwe neza umutangirana ari kumwe n’ababyeyi kandi n’ababyeyi bagahindura imyumvire.”
Akarere ka Rulindo kagaragaje ko kuva uyu mushinga wa OPEDUC watangira mu mwaka wa 2016, umubare w’abanyeshuri b’incuke wagiye wiyongera kuko wavuye ku bana 1988 bakagera ku 2682 mu 2017 ndetse n’ibyumba bigiramo bikava kuri 39 bikagera kuri 54.
Uko umushinga waje
Dr. Pascal Lambert, Umuyobozi wa La Haute Ecole Provincial de Hainaut mu Bubiligi yavuze ko yaganiriye n’Umunyarwanda ukomoka i Rulindo akaba akora muri kaminuza ayoboye maze bituma Lambert aza gusura u Rwanda asanga hakenewe uburezi bufatika ku bana b’incuke.
Yagize ati “Nasanze bimeze nk’aho kwiga bitangirira ku myaka itandatu y’ubukure mu gihe iwacu mu Bubiligi uburezi butangira ku myaka ibiri n’igice kandi impuguke mu burezi zivuga ko imyaka y’ubuto ari ingenzi cyane mu kubaka umwana. Turimo gukorera uyu mushinga muri Rulindo ariko dushobora kuzawugeza n’ahandi ku bufatanye na leta.”
Dr. Lambert yavuze ko mu gice cya gatanu cy’uyu mushinga batangiye guhugura abarimu b’incuke naho igice cya gatandatu kikazatangira mu mwaka utaha hashyirwaho uburyo bwo gutanga ifunguro n’ubuvuzi ku bana n’incuke igihe bari ku ishuri.
Yongeyeho ko buri gice cy’uyu mushinga gitwara amayero hafi 100,000 (hafi miliyoni 100 Frw). Abarimu 20 bamaze gutegurwa kugira ngo bazahugure abandi.
Uwera Yvette, umwe muri bo akaba n’umwe muri batandatu bavuye mu Bubiligi mu kwezi gushize mu rugendo shuri yavuze ko bungutse byinshi by’umwihariko birebana no kwikorera imfashanyigisho bifashishije ibintu biboneka cyane nk’ibirere by’insina, uducupa tw’amazi, amabuye, ibiti n’ibindi.
Uwera, yavuze ko ubwo bumenyi bagiye kubusangiza abandi barimu b’incuke kandi bakabakundisha kwigisha abakiri bato kugira ngo n’ibindi byose bigende neza.
Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour