Nta mubyeyi wabyaye wakagombye kwicwa n’inzara cyangwa inyota- Edouard Mubaraka
Ababyeyi bamaze igihe gito babyariye mu bitaro bya Muhima kuri uyu wa kane tariki 7 Werurwe 2019 basuwe n’itsinda rya MIW News rishinzwe gutegura umunsi wera w’Umucyo. Iri tsinda ryahaye aba babyeyi impano zitandukanye, basangira amafunguro yateguwe, hanatangirwa ubutumwa bw’uko nta mubyeyi wabyaye ukwiye kwicwa n’inzara cyangwa inyota.
Bamwe mu babyeyi bamaze igihe gito babyariye mu bitaro bya Muhima, bahamya ko batunguwe n’iki gikorwa bise icy’urukundo. Bavuga ko ubusanzwe abenshi batagira ababitaho uretse rimwe na rimwe aho ngo babona abagiraneza rimwe mu cyumweru baza bakabasura. Abatari bake bamaze igihe barabuze uko bava muri bitaro kubwo kubura ubwishyu ngo basezererwe, amikoro ntayo, kubona ingemu ni ingorabahizi kuri bamwe.
Umwe muri aba babyeyi yagize ati” Ndatunguwe kuko si nagiraga ungemurira. Ni ukubaho mu mihangayiko gusa, nabuze n’ubwishyu bw’ibitaro ngo mbe nabisohokamo, nsa n’ufunze nubwo aha atari muri gereza. Aba bagira neza barakoze kutuzirikana.”
Undi mubyeyi ufite abana 2 bato ariko nawe akaba akiri muri ibi bitaro kubwo kubura ubwishyu ngo asezererwe yagize ati” Abantu bagifite umutima wa kimuntu barahari nubwo ari bake, abenshi bavuga Imana ku munwa gusa ariko ukababura mu bikorwa. Nshimiye cyane aba bagiraneza kuko nibura ubu ndabona amashereka y’umwana kuko mbonye agasombe. Umugabo wanjye musize mu bukene, n’ubu yasubiye mu rugo kugurisha akabati n’itapi ngo turebe ko twabona ubwishyu naho ingemu byo biragoye.”
Edouard Mubaraka wari uyoboye iri tsinda ryasuye aba babyeyi mu bitaro bya Muhima akaba ari nawe washinze umuryango ugamije kubwira abanyarwanda n’Isi iby’Imana y’i Rwanda ikwiye kubahwa no gusengwa, ari nabo bategura Umunsi wera w’umucyo avuga ko iki gikorwa ari igitanga ubutumwa bw’uko nta mubyeyi wabyaye ukwiye kwicwa n’inzara cyangwa ngo yicwe n’inyota.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati ” Turatanga ubutumwa bw’uko nta mubyeyi wabyaye ukwiye kwicwa n’inzara cyangwa ngo yicwe n’inyota. Iki ni igikorwa dushaka kujya dukora rimwe mu gihembwe, tukagera aho ababyeyi bari haba mu bigo nderabuzima no mubitaro, tukabashyikiriza ubufasha. Dushaka gukangurira abantu gukundana nk’ikiremwa muntu, uko byaba bimeze kose kandi mu bihe byose.”
Drocelle Gahongayire uyobora serivise zo kwita ku babyeyi mu bitaro bya Muhima, ashima iki gikorwa ndetse akavuga ko gifite byinshi kivuze kandi gikemuye. Avuga kandi ko nk’ibitaro bya Muhima akorera, bakira abantu benshi ndetse abatari bake ugasanga nta mikoro bafite, bamwe batanagira ubwisungane mu kwivuza ugasanga ubuvuzi bubahenda kandi banasanzwe ntako bimereye.
Ati” Iki gikorwa turakishimiye kandi gikemuye byinshi mu bibazo abarwayi bacu bahura nabyo. Gusangira ifunguro nabo kuri bamwe batari banaherutse kimwe n’ubufasha babonye bibagarurira icyizere cy’ubuzima.”
Edouard Mubaraka, avuga ko kuba ku ikubitiro bahisemo gutanga ubufasha ku babyeyi bo kubitaro bya Muhima ahanini ari uko ibi bitaro byegeranye na Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, aha hakaba hafatwa nk’amasangano y’igihugu kuko abavuye mu mpande z’igihugu barimo n’abagore batwite hafi ya bose niho bashyikira. Aha kandi ni naho akenshi ngo hakunda kugaragara abana b’abakobwa batwite nyamara nta bagabo bafite, aho abenshi usanga baruhukira ku bitaro bya Muhima kuko aribyo biri bugufi aho bagera benshi nta bushobozi, nta kirengera mbese ubufasha ari ntabwo kuko ntawe uba abitayeho.
Mubaraka, avuga ko nk’abategura Umunsi wera w’umucyo bahagurutse ngo bereke aba babyeyi urukundo, bakangurire buri wese kugira umutima wa kimuntu, babere aba babyeyi ba se na ba nyina ndetse bababere abavandimwe.
Edouard Mbaraka, ashimangira ko uyu munsi wera w’Umucyo ufite inkingi za mwamba eshanu ugenderaho. Izi zirimo; Kubaha Imana y’i Rwanda, Gukundana, Gusaba imbabazi, Kubabarira no Gusurana,, cyane ariko hakitabwa ku bababaye ari nacyo gikorwa cyakorewe munbitaro bya Muhima. Ni igikorwa kandi kizajya gikorwa buri tariki 7 za buri gihembwe (buri mezi 3) uhereye kuri iki cyakorewe mu bitaro bya Muhima.
Munyaneza Theogene / intyoza.com