IZINA RYE NI URUFUNGUZO – Rev. /Ev. Eustache Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ty’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti“ Izina rye ni urufunguzo”.
1 Korinto 6:11
“Kandi bamwe muri mwe mwari nka bo ariko mwaruhagiwe mwarejejwe, mwatsindishirijwe n’Umwuka w’Imana yacu mu izina ry’Umwami Yesu Kristo”.
Hari ikintu kimanuka mu mubiri wacu gifite imbaraga zikora ibitangaza iyo duhamagaye izina rya Yesu Kristo.
Cyera nkiri umwana twavaga kwiga twagera murugo ababyeyi bamaze kutugaburira, bakundaga kumbwira kujya kuragira amatungo yacu. Muri icyo gihe nakunze kwitegereza uko amatungo yarishaga yihuta, ariko byagera aho ari atuje ndetse twanageze imuhira najya kubona nkabona ari gukanjakanja.
Byansabye kubaza ababyeyi impamvu, bambwira ko aba arimo kuza ibyo yarishije maze akabikanja neza bikabona gukora umurimo wabyo mu mubiri w’ayo matungo. Nabonye ari ubwenge Imana yahaye amatungo.
Iyo usomye ijambo ry’Imana cyangwa inyigisho z’Imana, maze ukongera ugafata umwanya witonze ukongera ukaritekerezaho neza ntakikurangaza, nta majwi wumva y’ibikoresho bya muzika, nta bantu barimo ku kurangaza rya Jambo ukongera ukarimira nk’uko umuhanuzi Ezekiyeli yariye umuzingo w’ijambo ry’Imana, rya Jambo ry’Imana niho ritanga ubufasha bwo mu rwego rwo hejuru mu buzima bwawe.
Hari ibintu Bibiliya itubwira ariko ntitubashe kubyumva neza kuko tuba dufite ibindi biba biturangaza, ariko bitavuze ko tutaryumvise. Bibiliya itubwira ko Imana yakoze mu mibiri yacu inzu yayo, cyangwa se office-Ibiro yayo ( mu mitima yacu) ni umwuka wera.
Usibye n’ibyo gusa, ariko iyo uhamagaye mu izina ryayo uba uhamagaye ikintu ifite cyose, bishaka kuvuga ubuhamagaye ubuzima bwiza ari hano ku isi ndetse n’ubuzima bw’ejo. Uba uhamagaye amahoro yayo kuza muri wowe, uba uhamagaye imbaraga zayo zikora ibitangaza, uba uhamagaye ibyiringiro byayo ndetse n’umunezero wayo, uba uhamagaye gukiza kwayo, uba uhamagaye kubohora kwayo muri wowe kandi uba uhamagaye kubabarira kwayo muri wowe ndetse n’ibindi.
Biba bimeze nko kwakira urufunguzo rw’inzu yuzuye ubutunzi kandi bugahita buba ubwawe. Ushobora kubona urwo rufunguzo mu ntoki zawe, ushobora kubwira bagenzi bawe ibijyanye n’urwo rufunguzo, kandi ugomba kumenya ko ufite uburenganzira bwo kurukoresha igihe cyose ndetse n’ahantu hose uri.
Yaba ugiye kuryama, yaba igihe uri muri office (ibiro) yawe aho uri gukorera, ndetse ushobora kurukoresha ufungurira umuntu runaka mutari kumwe munzu imwe, mu gihugu kimwe cyangwa ku mugabane umwe.
Ushobora kurukoresha ku muntu uzi cyangwa utazi igihe cyose ushaka, ariko bigusaba gutera intambwe maze ukarukoresha ufungura umuryango mbere y’uko ubona iyo migisha iri muri wowe imbere.
Biradusaba gufata umwanzuro mu gihe wumva hari icyo Umwuka w”Imana arimo ku kubwira mu gihe uba urimo gusoma ijambo ijambo ry’Imana cyangwa wumva ijambo ry’Imana.
Ugomba kwinjira mu migisha y’Imana mu guhamagara izina rya Yesu Kristo. Hamagara izina rye kandi uhite winjirana n’ukwizera maze usingire icyo uyishakaho.
Ufite urufunguzo, kubera ibyo akira ubuzima bwiza buturuka muri we, akira imbabazi z’Imana, akira agakiza k’Imana, akira amahoro y’Imana n’umunezero wayo, akira ibisubizo by’ibibazo byawe, Halleluya!!!!
Niba ubyizeye vuga ngo Amen! ndabyakiriye.
Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: eustachenib@yahoo.com