Faustin Twagiramungu yasabye abanga u Rwanda n’umukuru warwo kubireka kuko ngo nta kamaro
Ese Twagiramungu Faustin uzwi nka Rukokoma, yaba yabaye umuvugizi wa perezida Kagame? Icyo n’ikibazo kiri kwibazwa n’abantu batari bacye babonye ubutumwa uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa mbere.
Faustin Twagiramungu ni umunyapolitiki umaze igihe muri politiki y’u Rwanda akaba yarabaye perezida w’ishyaka MDR ndetse akaza kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Uyu mugabo azwiho kudatinya kugaragaza ibyo atekereza, akaba yaravuye mu Rwanda mu 1995 nyuma yo kwegura akajya gukomereza politiki ye yo kurwanya guverinoma yahozemo yibereye hanze mu gihugu cy’u Bubiligi, aho kuri ubu yashinze ishyaka RDI-Rwanda Rwiza akaba anateganya kongera kuziyamamariza kuyobora u Rwanda indi nshuro nyuma y’aho mu 2003 yatsinzwe mu matora na Paul Kagame.
Amakuru dukesha urubuga bwiza.com hamwe n’aturuka ku rukuta rwe rwa twitter, ni uko kuri uyu wa Mbere ngo ababashije gusura urukuta rwa twitter rwa Faustin Twagiramungu batangajwe no gusangaho ubutumwa buhamagarira abantu banga u Rwanda n’umukuru warwo kubera iterambere kubireka kuko nta kamaro ahubwo bakwiriye kurwanya abayobozi b’abicanyi n’abadashaka demokarasi atigeze asobanura.
Abantu banga Urwanda n’umukuru wa rwo kubera “iterambere”, nibabireke ntakamaro. Ahubwo barwanye abayobozi b’abicanyi n’abadashaka demokarasi.
FaustinTwagiramungu (@FTwagiramungu) March 21, 2016
intyoza.com