INSHINGANO Z’ ABAMAMA ZIBAHESHA KUBAHWA NO GUSHIMIRWA BITYO DUSABWA KUBIBAKORERA.
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Inshingano z’Abamama zibahesha kubahwa no gushimirwa bityo dusabwa kubibakorera”.
Imigani 31:11; 28
“ Umutima w’ umugabo we uhora umwiringira kandi ntazabura kunguka, ahora agirira umugabo ineza ntabwo amugirira nabi, igihe cyose umugabo we akiriho”
Ku murongo wa 28 “ Abana be barahaguruka baka mwita Munyamugisha n’ umugabo we aramushimira agira ati” abagore benshi bagenza neza ariko weho urabarusha bose”.
Igihe kimwe ubwo nabaga ahantu hatandukanye n’ Umuryango wanjye bitewe n’ ubu buzima bw’ iki gihe bugoye ariko ntuye ahantu hamwe n’ umukobwa wanjye w’ imfura. Umunsi umwe iyo mfura yanjye yanyohereje ubutumwa bugufi agira ati ” Dady(Data) ndagirango nkumenyeshe ko kucyumweru( Sunday) ngomba kuzajya kureba uko Umuryango umeze kuko ndabizi muri iyi minsi ntabwo uboneka kubera imirimo myinshi kandi itandukanye ufite, ariko urebe uko wabigenza umpe ibintu cyangwa amafaranga yo kubafasha mbashyira”.
Nkuko yabimbwiraga ko imirimo yambanye mwinshi, ntabwo ako kanya natekereje Impamvu yambwiye ko byanze bikunze agomba kugenda. Nyuma niho naje kwibuka ko iyo Sunday ari icyumweru cya kabiri cy’ ukwezi kwa gatanu.
Uwo munsi w’ icyumweru cya kabiri cy’ Ukwezi kwa gatanu ukaba ari umunsi hano ntuye bahisemo kuva mu kwezi kwa gatanu/1914 kuba umunsi w’ Abamama( MOTHER’S DAY).
Ni umunsi washyinzweho wo guha icyubahiro no gushima umuntu udushinzwe kuva isi yaremwa. Nkuko Ijambo ry’ Imana ryatubwiye, abamama n’ abantu bingirakamaro kuri buri wese mu buzima bwe.
Nkiri umwana twagendaga tubazanya ikibazo kivuga gutya; “Ari mama wawe na Papa wawe ni inde wumva wahitamo gupfa mbere? Abenshi twasubizaga ko habanza gupfa Papa.” Maze buri wese agatanga Impamvu ze.
Ubushakashatsi bwakozwe kubana bugaragaza ko abana bahitamo gukunda no kwemera abamama babo kurusha guhitamo amafaranga ndetse n’ ibindi bintu bikundwa n’ Abana.
Umunsi umwe nigeze gusoma igitabo kirimo amagambo President wa mbere w’ igihugu cya America George Washington yavuze kuri mama we, aho yagize ati” Mama niwe mugore mwiza nabonye, kuba icyo ndicyo ubu mubijyanye n’ akazi kanjye, ubwenge, igihagararo cyanjye ( physical) amashuri yanjye byose mbikesha mama”.
Abamama bagira inshingano nziza kandi yingirakamaro umuntu uwariwe wese atashobora gushobora. Nta shuri na rimwe ushobora kuba wakwiga amasomo yagutegura kugira umunezero, ibyishimo nk’ ibyo ukura mu mirimo mama wawe yagukoreye cyangwa agukorera.
Imana yaremye umugabo nk’ umutware w’ Umuryango, yongera irema umu mama nk’ umutima w’ urugo. Umwana muto baramubajije bati “ Iwanyu ni hehe sha?” Nawe arabasubiza ati “ Ni aho Mama ari?”
Aba mama nibo bazana akayaga keza ( atmosphere) mu muryango kuzuyemo umunezero ndetse n’ Ibyishimo. Mu muryango ntawe Ushobora kumenya icyo yakwambara ariko abamama baba bazi icyo buri mwana akeneye kwambara buri munsi kandi imyambaro imeshe inateye n’agapase.
Nkuko nababwiye kubyerekeranye no kuba ahantu hatandukanye n’ Aho Umuryango wanjye uri, byabanje kumbera ikibazo ku bintu bitandukanye!. Kuba ntashobora guteka bikansaba kurya ibiryo byo muri Hotel, kwimesera imyenda n’ ibindi byambereye ingorabahizi ku bimenyera. bikaba ibintu ntazibagirwa mu mibereho yanjye. Aba mama ni abantu badasanzwe, b’ indashyikirwa ( Special) .
Waba waragize amahirwe mama wawe akaba akiriho?
Niba akiriho, Tangirana nanjye uyu munsi kubereka urukundo baduhaye. Dutangire tubahe ibyubahiro byabo kuko barabikwiye ndetse no kubashimira Imirimo badukoreye kandi bakidukorera. Umukobwa wanjye ni umwana mwiza yibutse urukundo mama we yamuhaye nibwo yagize ati” Dady ndabizi ufite byinshi urimo mpa ibyo umpa njye gushimira mama “.
Muyandi magambo yagize ati “ Dady mpa amafaranga njye gushimira mama ibyo yankoreye kandi akinkorera niba wowe utibuka ibyo mama wawe yagukoreye birakureba “.
HAPPY MOTHERS DAY!!
Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: eustachenib@yahoo.com