Kamonyi: Abaturage basaga 403,000 bagiye gutererwa umuti wica umubu utera Malariya
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangije igikorwa cyo gutera mu nzu z’abaturage umuti wica umubu utera indwara ya malariya. Ubuyobozi, buvuga ko iki gikorwa kizagera mu mirenge 12 igize aka karere, ndetse bakaba bafite icyizere ko nibura abaturage basaga ibihumbi maganane na bitatu (403,000) aribo iki gikorwa kizasiga bakingiwe indwara ya Malariya.
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Mugina, kuri uyu wa 8 Ukwakira 2019, kikaba cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi, umuyobozi w’ingabo muri aka karere, umuyobozi wa polisi muri aka karere Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, Cyubahiro Beatus.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi, atangaza ko igikorwa cyo gutera imiti yica umubu utera malariya ndetse n’utundi dusimba cyitezweho umusaruro ushimishije mu kugabanya umubare munini w’abaturage barwara indwara ya malariya cyane ko aka karere kari mu turere twagaragayemo abaturage benshi barwaye iyi ndwara mu mwaka ushize wa 2018.
Yagize ati: “Turakibona nka kimwe mu bisubizo kizunganira zimwe mu ngamba zari ziriho zo kwirinda malariya, kuko abaturage nubwo dukomeza kubashishikariza kurara mu nzitiramibu, gutema ibihuru bibakikije, gusiba ibyobo by’amazi, iki nacyo ni ikindi gikorwa kandi tubona kizagira imbaraga nyinshi kuko niba hagiye gukumirwa imibu yinjiraga mu nzu y’umuturage nibura bizagabanya ku kigero gishimishije iyo ndwara ya malariya.”
Meya Alice Kayitesi, avuga ko ikibazo cya malariya gihangayikishije aka karere kuko mu mwaka ushize muri aka karere gusa hagaragaye abaturage basaga ibihumbi ijana na mirongo inani (180, 000) bavuwe iyo ndwara ya malariya. Avuga ko ariyo mpamvu bagomba kuyifata nk’indwara ihangayikishije ndetse ituma abanturage batagera ku iterambere rirambye.
Umuyobozi mu ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, Cyubahiro Beatus, avuga ko iki gikorwa cyo kurwanya malariya haterwa umuti wica imibu itera malariya giteganyijwe gukorwa mu turere 5 twatoranijwe ku rwego rw’Igihugu two mu ntara y’Amajyepfo, tukaba tuza twiyongera ku turere 7 tw’intara y’Uburasirazuba, ku ikubitiro hakaba hazabanza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango.
Biteganyijwe ko iki gikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malariya mu Karere ka Kamonyi kizasiga gikozwe mu ngo 94226 ndetse abaturage barenga 4,03,000 bakazaba barinzwe kurumwa n’umubu utera indwara ya malariya.
Akarere ka Kamonyi umwaka ushize wa 2018 kari kaje mu turere dufite abaturage benshi bivuje indwara ya malariya, aho mu gusoza ingengo y’imari mu kwezi kwa gatandatu 2018 kari aka kabiri ku rutonde, naho kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa cumi n’abiri 2018, akarere ka Kamonyi kari ku mwanya wa 9, gafite abaturage 189,946 bivuje malariya, mu kwezi kumwe gusa kakaba kararwaje abantu 39,507.
Muri rusange imibare igaragaza ko ku rwego rw’Igihugu malariya ari indwara ihangayikishije cyane aho abayirwaye bagera kuri 4,142,933 mu mwaka wa 2018, aho Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo RBC ikangurira Abanyarwanda bose kwitabira gahunda zose zigamije kurwanya malariya.
Mahame Gilbert