Itsinda ry’abapolisi 240 b’u Rwanda ryerekeje mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri Sudani y’Epfo
Itsinda rigizwe n’abapolisi b’u Rwanda 240 mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukuboza 2019 berekeje i Malakal muri Sudani y’Epfo. Bagiye mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Bagiye gusimbura bagenzi babo nabo 240 bari basanzwe bakorera muri ako gace ka Malakal mu gihe kingana n’umwaka.
Iri tsinda ryagiye riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Fabien Musinguzi, rikaba rifite inshingano zo gucungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ab’imiryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.
Aba bapolisi bagiye bahawe impanuro n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza mu cyumweru gishize, aho yabasabye ko bagomba gushyira hamwe kandi bagakora ibishoboka byose bakazasoza neza inshingano zibajyanye zo kubungabunga amahoro neza. Yabasabye ko bagomba gukora kinyamwuga bakazarangwa n’ikinyabupfura kandi bakazagaragaza isura nziza y’Igihugu cyabatumye.
Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo kuri uyu wa mbere yari ahagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ubwo yari aherekeje aba bapolisi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ari kumwe n’abandi bayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko iri tsinda ari iryagatanu (5) rigiye muri Sudani y’Epfo rigiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano ryiteguye kandi ryatojwe neza.
Yagize ati: “Aba bapolisi bahawe impanuro zitandukanye, zirimo gukorera hamwe, gukora kinyamwuga, kuzarangwa n’ikinyabupfura n’izindi ndangagaciro zisanzwe ziranga abapolisi b’u Rwanda. Nta kabuza rero bazasohoza inshingano zibajyanye neza cyane ko n’Umuryango w’Abibumbye ushima uko Polisi y’u Rwanda yitwara na leta y’u Rwanda muri rusange”.
Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Bosco Rudasingwa waje ayoboye irindi tsinda ryari rimaze umwaka i Malakal muri Sudani y’Epfo, yavuze ko mu gihe bahamaze cyose nta kibazo bigeze bahura nacyo bakoze akazi bari bashinzwe neza nk’uko bari bagatumwe n’igihugu cyabagiriye icyizere.
Yagize ati: “Twese uko twagiye tugarutse amahoro kandi twakoze neza imirimo yose twari dushinzwe twatumwe n’igihugu. Usibye ibikorwa byo kurinda impunzi ziri mu nkambi, kurinda abayobozi ba Loni n’indi mirimo tuba dushinzwe, twanakoze n’igikorwa cy’umuganda dufatanyije n’abaturage, dutanga ubuvuzi ku baturage ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije iterambere. Ibi byose tukaba twarabigezeho ku bufatanye n’abandi twasanzeyo bari mu butumwa bw’amahoro ndetse n’abaturage ba kiriya gihugu”.
SSP Rudasingwa yashimiye abapolisi yari ayoboye uko bitwaye neza byatumye n’umuryango w’abibumbye ubambika imidari y’ishimwe ubashimira uko bitwaye neza bakuzuza inshingano zari zabajyanye.
Umwe mu bari bagize itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro, Chief Inspector of Police (CIP) Esperance Uwimpuhwe avuga ko icyabashoboje gukora akazi kabo neza ari ukuba barakoreye hamwe kandi kinyamwuga bakubahiriza n’inshingano bahawe n’igihugu cyabatumye.
Avuga ko abaturage ba kiriya gihugu bashimishwa cyane no gufatanya nabo bakishimira kandi kubona barinzwe bafite abapolisi babwira ikibazo cyabo akarusho iyo babonye umupolisikazi bumvako nta wundi muntu ushobora kubakoraho kuba nawe afite intwaro yaraje ku barinda. Muri rusange turashimira igihugu cyatugiriye icyizere kikadutuma.
Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda ifite abapolisi 1055 bose bari mu butumwa bw’amahoro butandukanye, barimo 75 bakora ibikorwa bitandukanye birimo guhugura no gutanga ubujyanama(IPOs) ndetse n’abandi 980 bari mu matsinda atandatu(FPUs) ashinzwe gucunga umutekano w’abaturage, uw’abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’abibumbye, n’ibigo by’aho bakorera muri icyo gihugu.
intyoza.com