Nyagatare: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe Toni zisaga 2,5 z’ amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti
Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abifuza gushora imari yabo mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kubinyuza mu nzira zemewe n’amategeko hagamijwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse no kurengera ibidukikije. Ibi kandi byabafasha kwirinda ingaruka zabageraho mu gihe babikoze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyamara hari benshi barenga kuri izi nama bakabikora mu buryo butemewe n’amategeko.
Urugero ni aho mu rugo rw’uwitwa Muhozi Johnson utuye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Cyembogo mu murenge wa Matimba, akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 08 Ukuboza 2019 hafatiwe imifuka igera kuri 44 y’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti angana na toni 2,563 yagiye ashyirwa mu rugo rwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko gufatwa kw’aya mabuye byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwo babonaga mu rugo rwa Muhozi Johnson hari imodoka RAA237B abantu barimo kuyipakiramo ayo mabuye.
Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko mu rugo rw’uyu mugabo hari imodoka iri gupakira amabuye y’agaciro niko guhita ijyayo isanga imaze gupakira imifuka igera kuri 15, ari abapakiraga ayo mabuye ndetse n’imodoka bayapakiragamo byahise bifatwa, cyakora nyiri urugo ariwe Muhozi akaba yarahise yiruka akimara kubona abapolisi”.
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abapolisi bakiva muri urwo rugo bahise bahabwa andi makuru ko muri urwo rugo hakirimo andi mabuye basubirayo basanga koko mu nzu harimo indi mifuka 29 ya Gasegereti.
Abafashwe barimo gupakira aya mabuye y’agaciro mu modoka ni uwitwa Kwizera Emmanuel w’imyaka 21, Nteziryayo Innocent w’imyaka 19, Ndayisaba Elisa w’imyaka 20, Munyabugingo Jean Claude w’imyaka 21 n’umushoferi w’iyi modoka Muhozi Jean de Dieu w’imyaka 26. Aba bavuga ko aya mabuye yagiye ava ahantu hatandukanye bakaba barimo bayapakira ngo bayajyane mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yagiriye inama abacuruza amabuye y’agaciro badafite ibyangombwa ko bitemewe kandi ko bihanirwa n’amategeko. Abakangurira ko bakwiye kubireka, cyangwa bagashaka ibyangombwa bibahesha ubwo burenganzira.
Ati: “Leta ntibuza abikorera gukora no gutera imbere ahubwo ibakangurira buri gihe gukora ibinyuze mu mucyo, byemewe n’amategeko. Leta nayo yiteguye korohereza abikorera mu buryo bwose kugira ngo ubucuruzi bwabo bugende neza bitagize uwo bibangamira”.
Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru, abasaba ko bakomeza bagafatanya na Polisi y’Igihugu batanga amakuru mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba.
Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rukorera kuri sitasiyo ya Matimba ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho naho amabuye ashyikirizwa ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, mu ngingo yaryo ya 54, ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.
intyoza.com