Ngororero: Umugore arashinja umugabo we kumuhoza ku nkeke no kumukubita akamuvuna
Umugore witwa Uwimana Jeanine w’imyaka 24 y’amavuko, atuye mu Mudugudu wa Nyamabuye mu kagali ka Seke mu Murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, gutera intambwe ava aho ari biramugora, agendera ku kibando. Avuga ko nyirabayazana ari umugabo bashakanye wamuvunnye agahita acika.
Uwimana agira ati”Umugabo iteka ryose akunze ku nkubita, ubu navunitse umugongo. Yankubise umugeri ku mutima, naguye ku ibuye itako ntabwo rifata, akaguru ntabwo nkandagira ngo gafate, umutwe ho yaramugaje burundu simbasha kwikorera ikintu”.
Uyu mugore akomeza avuga ko icyo umugabo we amuziza ari umutungo. Agaragaza ko atewe impungenge n’ibyo akorerwa n’umugabo bashakanye.
Ati” Ankubita avuga ko azanyica ngo mubuza kurya umutungo we kuko hari ubwo ashaka kugurisha umurima nkamubuza. Ubu mfite impungenge ko azaza akanyica cyangwa akanyanduza indwara”.
Ntabanganyimana Viateur, umugabo wa Uwimana, ushinjwa n’umugore we ku mukubita no kuba amuhoza ku nkeke ubu yaburiwe irengero.
Nizeyimana Vedaste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Seke uyu muryango utuyemo avuga ko ikibazo amaze amezi atanu akimenye. Ko yabagiriye inama, umugabo akamwizeza ko agiye kwikosora. Aho kwikosora akaba aherutse gukubita umugore we akamuvuna none akaba arimo gushakishwa.
Ati” Nahamagawe saa tanu z’ijoro ndikumwe n’abapolisi turigufata abantu bahungabanya umutekano, bampamagara bambwira ko Viateur akubise umugore we duhita tujya iwe dusanga yagiye, umugore tumujyana kwa muganga naho umugabo ari gushakishwa”.
Uyu muyobozi kandi akomeza amara impungenge uyu mugore, amubwira ko acungiwe umutekano
Ati” Kugeza iyi saha dufite irondo ry’umwuga mu kagali kacu rikora neza, hari inkeragutabara zihari ubu urugo rwe ruri ku mutwe wanjye ndarurinze amanywa n’ijoro”.
Amakuru agera ku kinyamakuru intyoza.com, avuga ko uyu mugabo ushinjwa n’umugore we ku muhoza ku nkeke no kumukubita akamuvuna ashobora kuba yibereye i Kigali.
Ndayambaje Godefroid, Umuyobozi w’ Akarere ka Ngororero yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo aribwo acyumvise, ariko ko hari icyo nk’ubuyobozi bagiye gukora.
Ati” Ntabwo icyo kibazo Cy’umuturage nkizi, ko umugabo amenesha umugore we ariko iyo icyo kibazo kibaye dufatanya n’inzego z’ubuyobozi nka RIB, Polisi kugirango umuturage arenganurwe kuko amakimbirane nk’ayo ashobora kuvamo impfu”.
Uyu muryango ufitanye amakimbirane, aho uyu mugabo yakubise umugore we akamuvuna agahita ahunga, basanzwe babana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko. Umugore bivugwa ko yashatswe ataruzuza imyaka y’ubukure kuko ngo yari afite imyaka 16 bakaba bamaranye imyaka 8 aho bafitanye abana batatu. Ahatuye uyu muryango kandi havugwa ikibazo cy’ubushoreke, aho ubuyobozi buvuga ko bugiye kugihagurukira.
Munyaneza Theogene / intyoza.com