Abahoze ari abayobozi muri FDLR bongeye gusubizwa imbere y’urukiko
Kuri uyu wa 10 Werurwe 2020, bibaye ubugira gatatu abahoze ari abayobozi mu mutwe wa FDLR basubizwa imbere y’urukiko, mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha byambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda. Inshuro ebyiri za mbere ntibaburanye kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba abaregwa umwe muri bo ntamwunganizi yari afite, abunganira abaregwa kuba hari inyandiko mvugo bataboneye igihe n’ibindi.
Saa mbiri n’iminota icumi abaregwa bose aribo Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye wari Umuvugizi mu mutwe wa FDLR na mugenzi we Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamara warushinzwe ubutasi muri uyu mutwe bageze ku rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha byambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda bambaye imyambaro y’iroza isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda bafite dosiye zabo mu ntoki bambaye amapingu ku amaboko barinzwe n’abacungagereza.
Inteko iburanisha yageze mu rukiko saa mbiri n’iminota mirongo ine n’itanu, abunganira abaregwa bose badahari. Nyuma gato Me Nkuba Milton na Me Habimfura Elias bunganira abaregwa barinjiye, ukuriye inteko iburanisha ababwira ko basanze bari kwiga uko bagiye kubaca amande y’ubukererwe.
Umucamanza yabanje kureba niba imyirondoro yabaregwa ariyo, maze aha umwanya ubushinjacyaha gusobanura ibirego byabo, aho aba bagabo bombi baregwa ibyaha birenga bitanu birimo iby’iterabwoba, gukorana n’ibihugu by’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda n’ibindi.
Ubushinjacyaha bwabanje kuvuga uko aba bagabo bombi bagiye mu mutwe wa FDLR bazi ibyo ukora, aho Nkaka yawinjiyemo mu mwaka w’1997 yaranasanzwe akora mu ishuri ry’isumbuye, naho Nsekanabo yari yarashoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’1994 yinjira muri uyu mutwe mu mwaka w’1998 abanje kujya kwiga ibya gisirikare cy’abacengezi bari mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko Nkaka akigera muri uyu mutwe yahise ashingwa icengezamatwara, aho yayoboraga ikinyamakuru ijwi ryarubanda ari naho anyuzamo iryo cengezamatwara, dore ko no muri Kaminuza yari yarizemo indimi.
Aba bagabo kandi bashinjwa kwica abaturage mucyiswe intambara y’abacengezi aho ngo banangije ibikorwa by’abaturage. Aha umushinjacyaha yavuze inkambi y’impunzi ya Mudende hishwe abaturage 200, ubwicanyi bwabereye ku ruganda rwa Pfunda n’ahandi.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagabo bakwiye kuryozwa ibyaha bakoze kuko bagiye mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda bazi neza ibyo ukora, kandi ko bagomba kubazwa ibyabereye muri FDLR byose kuva bajyamo kugeza bafashwe kuko bari abizerwa ari n’abayobozi n’ubwo bafashwe bavuye kwiga uko bahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Bafatiwe i Bunagana ku mupaka wa Uganda na DRC mu mwaka wa 2018, ku mikoranire y’ibihugu byombi(Rwanda na DRC)bavuye mu mishyikirano na RNC nayo ihungabanya umutekano w’u Rwanda.
Iburanisha rya none ryasojwe ubushinjacyaha bwihariye umwanya, abaregwa n’ababunganira ntamwanya bahawe. Urubanza rw’aba bagabo Nkaka uvuka mu karere ka Nyabihu na mugenzi we Nsekanabo uvuka mu karere ka Rubavu rukazasubukurwa kuwa 16 Mata 2020, ubushinjacyaha bukomeza kugaragaza ibimenyetso by’ibyaha babarega.
intyoza.com