Bafunguriwe umuhanda ngo bambuke Nyabarongo bashima Imana
Nyuma y’amasaha asaga 28 bategereje ko nyabarongo ikama kugira ngo bambuke, umuhanda wafunguwe bashima Imana.
Guhera murukerera ahagana saa kumi n’imwe za Taliki ya 9 Gicurasi 2016, umuhanda Kigali-Muhanga abawukoresha baba abaturuka mu ntara y’amajyepfo cyangwa ibindi bice bice by’Igihugu, bahumetse amahoro aho kuri uyu wa kabiri ahagana saa yine umuhanda wongeraga kuba nyabagendwa.
Benshi mu bageze ku kibaya cya Nyabarongo aho bitegeraga uru ruzi, ku bakirisitu cyangwa abigenze basoma amateka ya Mose n’aba Isiraheri, bifuzaga igitangaza nk’icyo Imana yakoresheje mose ubwo yarambikaga inkoni kuri Yorodani maze ngo abayisiraheri bakambuka.
Ibyo gutekereza kwambuka iyi Nyabarongo yari yuzuye ndetse igasendera mu muhanda ikawufunga kuburyo nta muntu wambukaga, nta modoka yagendaga cyangwa ikindi icyo aricyo cyose uretse ibyo Imana yahaye kumenya kugendera mu mazi ntawabitekerezaga.
Abaraye bose kumuhanda, abacumbikiwe cyangwa bagacumbika muri Ruyenzi ya Runda bavuga ko ijoro baraye ari iryo bazahora bibuka ngo kuko barebaga ikibaya cyuzuye amazi nyamara badashobora kwambuka.
Umubyeyi umwe waganiriye n’intyoza.com ubwo yari ategereje kwambuka n’umwana we, avuga ko yageze kuri uru ruzi Taliki ya 9 Gicurasi ahagana saa tatu z’amanywa.
Uyu mubyeyi avuga ko yahageze avuye Rubavu aho yari yagiye gushyingura umubyeyi we (Papa), avuga ko yari asubiye iwe ikibungo yagera aha agasanga uruzi rwimanye inzira, kubona imodoka zambutse zikaza kubatwara ngo byari nko kumva inkuru ya Mose n’aba isiraheri ku Nyanja itukura.
Nubwo uruzi rwatuje abantu bakambuka, ababujijwe kwambuka n’uru ruzi bavuga ko nta bibazo bihambaye bahuye nabyo ngo kuko abaturage b’umurenge wa Runda hamwe n’ubuyobozi bw’uyu murenge bagerageje kubafasha mukubashakira aho barara dore ko bwamwe bacumbikiwe n’abaturage abandi ubuyobozi ngo nubwo hari abaraye kumuhanda mu mamodoka bari bajemo ngo ntawahungabanye ku bw’umutekano.
Munyaneza Theogene / intyoza.com