Kamonyi: Ikibazo cy’amazi ahubakwa umuhanda wa Kaburimbo Ruyenzi-Gihara cyahagurukije ubuyobozi
Amezi agiye kuba atatu hari abaturage baturiye umuhanda Ruyenzi-Gihara batagira amazi bitewe n’ikorwa ry’umuhanda wa Kaburimbo, aho abawukora bangije imiyoboro yahatanga amazi mu baturage. Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwizeza aba baturage ko iki kibazo kiri mu nzira zo gukemuka. Gusa hejuru y’ibi hari n’ikibazo cy’ivumbi ryinshi mu muhanda urimo gukorwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddee yabwiye ikinyamakuru intyoza.com ko nubwo aba baturage bamaze igihe badafite amazi, akarere nako katicaye, kuko ngo kamaze iminsi gashaka igisubizo cy’iki kibazo.
Tuyizere, yabwiye umunyamakuru ko kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nyakanga 2020 akarere kumvikanye n’abakora uyu muhanda ko mubyo bakora babanza bagashaka uko abaturage babuze amazi kubera imirimo y’ikorwa ry’umuhanda bayabona, bahereye aho bishoboka byihuse.
Amakuru mpamo intyoza ifite ni uko WASAC yari yarasabwe kugira icyo ikora kuri iki kibazo ariko ikaza kwandikira akarere( ibarwa dufitiye copie) tariki 15 Nyakanga 2020 ivuga ko idashobora kugira icyo ikora kuri iki kibazo, ko kandi itazabazwa ibizangirika kuri uyu muhanda.
Meya Tuyizere, avuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwaganiriye na WASAC ikemera ko izakurikirana- Supervision, imirimo yo kungera gusubiza amazi aba baturage bamaze igihe bagowe no kubona aya mazi kubera iyubakwa ry’umuhanda.
Avuga ku ngorane z’aba baturage bamaze igihe nta mazi, yagize ati “…Ejo nanjye nsura Chantier-ahakorerwa imirimo ni nicyo nari ngiye kureba, kuko twamaze kubaana turababwira ngo bishyure kuri WASAC babahe ubikurikirana babikore”. Akomeza avuga ko abarimo gukora umuhanda ari nabo bagomba gusubiza amazi mu baturage bakishyura gusa igiciro cyo kugenzura-Supervision kuri WASAC.
Umuyobozi w’agateganyo w’aka karere ka Kamonyi avuga ko icyo WASAC yanze ari implementation( kuba ariyo yinjira mu gikorwa nyirizina cyo gusubiza amazi abaturage), ariko yemerera ubuyibozi ko izakurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.
Uretse ikibazo cy’amazi, abaturiye uyu muhanda bavuga ko ivumbi ribamereye nabi, ko abawukora bamenamo amazi uko babishatse n’aho bashaka. Iki kibazo nacyo turacyashaka amakuru ahagije kubo bireba kuko ubuyobozi buvuga ko bwabasabye kujya bawumenamo amazi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com