Kamonyi: Minisiteri y’Ubutabera binyuze muri MAJ yegerejwe abaturage
Inzu ya Minisiteri y’ubutabera yahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko (MAJ) yaganirije abaturage ibibutsa ko Minisiteri y’Ubutabera iri rwagati muribo.
Kuri uyu wa Kane Taliki ya 12 Gicurasi 2016, mu murenge wa Gacurabwenge, akagari ka Gihinga umudugudu wa Ryabitana, inzu y’ubufasha muby’amategeko (MAJ) yaganiriye n’abaturage, bibukijwe ko Minisiteri y’ubutabera yaje rwagati muribo kugira ngo ibibazo bijyanye n’ubutabera n’amategeko bikemurirwe hafi.
Pauline Umwali, umuyobozi w’inzu y’ubufasha muby’amategeko (MAJ) mu karere ka Kamonyi, yasabye abaturage kugaruka ku ndangagaciro z’abanyarwanda bagerageza kwikebuka baganisha ku kwishakira ibisubizo mu bibazo bigenda bigaragara, kwikemurira ibibazo by’amakimbirane bivuka batarinze kwitabaza inkiko.
Yabwiye kandi abaturage ko iyi nzu y’ubufasha muby’amategeko ya Minisiteri y’ubutabera yabegerejwe, ko bagomba kuyigana, ko bagomba kumenya icyo ibamariye.
Umwali, yibukije ko bumwe mu bufasha iyi nzu itanga burimo; kwakira ibibazo bijyanye n’akarengane, ibibazo bishingiye ku mategeko, kugira inama no gukorera abantu imyanzuro bashobora gukoresha mugihe bagiye mu manza.
Umwali Pauline, yanabashishikarije abaturage kurangiza imanza ku neza, uwatsinzwe agatanga ibyo yatsindiwe atarinze gushyirwaho imbaraga.
Yibukije abaturage ko kandi bari mu cyumweru cyo kugaragaza imanza Gacaca zose zitararangizwa, asaba abazifite ko bazishyikiriza akagari kabo kuko zigiye kubarurwa mu buryo bw’amazina n’imibare.
Umwali, yibukije kandi ko MAJ iburanira abatishoboye iyo bibaye ngombwa ko ibyo baburana bijya munkiko, ababwira ko batagarukira gusa mu kuburanira abaturage ko ahubwo banakora igikorwa cyo kubahesha ibyabo mugihe babitsindiye.
Umwali, yibukije kandi abaturage ko ubu Minisiteri y’ubutabera yatangije icyumweru cyahariwe ubufasha mu Mategeko (Legal Aid Week) cyatangiye ku itariki ya 9-13 Gicurasi 2016.
Munyaneza Theogene / intyoza.com