Ibyumba by’amashuri muri Kenya byahinduwe ahororerwa inkoko kubera Coronavirus
Icyemezo cya Leta ya Kenya cyo gufunga amashuri yose kugeza mu kwezi kwa mbere umwaka utaha mu rwego kwirinda coronavirus cyatumye amashuri menshi yigenga agorwa no kubaho, nkuko bikubiye muri iyi nkuru y’abanyamakuru ba BBC Basillioh Mutahi na Mercy Juma.
Ibyumba by’ishuri ribanza rya Mwea Brethren School, ubundi mbere byumvikanagamo amajwi y’abana biga, ubu byumvikanamo imvage y’urusaku rw’inkoko, zirimo iziteteza n’izibika. Ku kibahu, imyitozo y’inganyagaciro zo mu mibare (équations) yasimbuwe n’ingengabihe y’ikingira ry’inkoko.
Joseph Maina, ni we nyir’iri shuri riri rwagati muri Kenya. Byabaye ngombwa ko atekereza kuri ubu bworozi kugira ngo agire amafaranga na macye yinjiza kuko gutanga uburezi ntacyo bikimwinjiriza.
Ibintu byari bikomeye kuri we by’umwihariko mu kwezi kwa gatatu, ubwo amashuri yose yategekwaga gufunga imiryango, kuko yari acyishyura inguzanyo (ideni) ya banki, bimusaba ko yongera kugirana ibiganiro nayo.
Ku ikubitiro, byabaye nkaho bimurangiranye, ariko “twafashe icyemezo ko tugomba kugira icyo dukora [ku ishuri] kugira ngo dukomeze kubaho”, nkuko Bwana Maina yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.
Muri Kenya amashuri yigenga yigisha abanyeshuri barenga kimwe cya gatanu cy’abanyeshuri bose mu gihugu.
Aya mashuri yigenga abeshwaho n’amafaranga y’ishuri atangwa n’abanyeshuri. Kuba yarategetswe gufunga, byatumye adashobora kwishyura abarimu n’abandi bakozi bayakoragaho, ndetse benshi ubu bagowe n’imibereho.
Amashuri macye yashoboye gukomeza kwigisha mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’iyakure, ariko amafaranga abona urebye ashobora kuriha gusa iby’ibanze mu mibereho ya mwarimu, nkuko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’amashuri yigenga yo muri Kenya (KPSA).
Abagera hafi kuri 95% by’abarimu barenga 300,000 bakora mu mashuri yigenga babaye bahawe ikiruhuko badahemberwa, nkuko bivugwa na Peter Ndoro, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ryabo, KPSA. Ikiyongera kuri ibyo, amashuri 133 yategetswe gufunga burundu.
Ibintu ntabwo byigeze na rimwe biba bibi nk’uku
Mu kwirinda gufata iyi ngamba ikaze, ishuri rya Roka Preparatory, irindi shuri ribanza riri rwagati muri Kenya, naryo ryahinduye aho rikorera hahinduka umurima.
James Kung’u washinze iri shuri mu myaka 23 ishize, yabwiye BBC ati: “Ibintu ntibyigeze na rimwe biba bibi nk’uku”. Hanze y’ishuri, ahahoze ikibuga abanyeshuri bakiniragaho, ubu hari gukura imboga. Na we yoroye inkoko.
Bwana Kung’u yagize ati: “Ikibazo cyanjye gisa n’icyandi mashuri. Ngorwa no kubona lisansi y’imodoka. Abarimu n’abanyeshuri ntabwo bakiri hano. Mu mitekerereze, byatugizeho ingaruka zikomeye cyane”.
Ishuri rya Mwea Brethren ryasigaranye abakozi babiri gusa, cyo kimwe n’ishuri rya Roka. Ni abafasha mu kazi ko mu murima. Bwana Kung’u yongeyeho ati: “Ntabwo ari ibyo gushaka ubukire. Ubu biratunogeye… [kuko] nibura ntitubihirwa n’ubuzima, uba ufite ibyo gukora byo kuguhuza ndetse ni nkaho ari umuti”.
Nta kazi ku barimu
Mu gihe ayo mashuri yombi yabonye uburyo bundi yagira icyo yinjiza, ba nyirayo bahangayikishijwe n’imibereho y’abarimu bayakoragaho, bamaze amezi atanu badahembwa.
Ibi bitandukanye n’abarimu bo mu mashuri ya leta, bakomeje guhabwa imishahara yabo no muri iki gihe amashuri yafunze. Bwana Maina avuga ko abarimu bamwe bo ku ishuri rye bamuhamagaye bamubaza niba hari akazi bashobora kumukorera.
Ati: “Ariko mu buryo bubabaje natwe nta n’ubwo dufite ibihagije byo kudutunga”.
Ibyo byatumye benshi bakora indi mirimo ngo babone amaramuko.
Macrine Otieno, wari umaze imyaka itandatu yigisha ku ishuri ryigenga ryo mu murwa mukuru Nairobi, yirukanwe mu nzu yakodeshaga kubera kunanirwa kuriha amafaranga y’ubukode.
Ubu yafashe akazi k’umukozi wo mu rugo agakora anahaba, kugira ngo abone icumbi n’icyo kurya. Ati: “Kuva umuntu wa mbere yakwandura coronavirus muri Kenya, amashuri agafungwa, nta kazi nigeze mbona”.
Yabwiye BBC ati: “Nakomeje gushaka uburyo bwo kwirwanaho gacye kugira ngo mbone icyo mpa umwana wanjye, ariko ntibyoroshye”.
Leta iri kubikoraho iki?
Ishyirahamwe KPSA ry’amashuri yigenga muri Kenya rishaka ko leta ifasha mu gucyemura ikibazo cy’amikoro, igatanga imfashanyo ya miliyoni 65 z’amadolari y’Amerika (ni arenga miliyari 62 mu mafaranga y’u Rwanda). Rikanizera ko abarimu bazaguma mu mwuga wo kwigisha.
Bwana Ndoro, wa muyobozi mukuru wa KPSA, yagize ati: “Biracyenewe ko leta ifasha amashuri yigenga kuko agira uruhare runini mu bukungu ndetse mu by’ukuri agabanya ingano y’amafaranga leta ishora mu rwego rw’uburezi”.
Yaburiye ko niba ayo mafaranga y’imfashanyo atabonetse “amashuri amwe ashobora kutazongera gukora ukundi”.
Minisiteri y’uburezi yemeye gufasha binyuze mu nguzanyo iri ku kigero kigabanyije cy’inyungu izahabwa amashuri yujuje ibisabwa. Ariko Bwana Ndoro ahangayikishijwe n’uko ibyo bitazaba bihagije ngo birokore amashuri yose yo mu gihugu.
intyoza.com