Kamonyi: Abaturage barinubira Imikorere mibi y’ikigo nderabuzima cya Musambira
Bamwe mu baturage bagana ikigo nderabuzima cya Musambira, baravuga ko barambiwe Serivise mbi z’iki kigo kugeza n’ubwo hari abahitamo kugana ahandi kubwo kubura, gutinzwa cyangwa kwimwa Serivise n’abakagombye kuyibaha.
Iyi mikorere mibi na Serivise bidahabwa abagana iki kigo nderabuzima, byahagurukije ikinyamakuru intyoza.com kuri uyu wa 29 Kanama 2020 kijya kuganira n’abaturage bagana iki kigo ndetse na bamwe mu bagituriye.
Intero benshi mubaganiriye n’umunyamakuru bahurizaho ni ukutishimira Serivise z’iki kigo. Bakavuga ko umurwayi uhagana ashobora kugenda akicara agategereza akabura umwakira cyangwa se banamwakira agategereza uri bumusuzume igihe kirekire ku buryo hari n’abahitamo kujya gushaka Serivise muri Muhanga cyangwa se ku kigo Nderabuzima cya Nyagihamba kiri mu Murenge wa Nyarubaka nkuko bamwe muri aba baturage babivuga.
Muri uku gutambagira dushaka amakuru, ahagana ku i saa kumi n’imwe n’igice twahuye n’umurwayi wari wakoze impanuka aje kuhivuriza ariko dukubitana yurizwa Moto avuga ko yari ahamaze igihe kirenga isaha yose kandi amerewe nabi, nta muntu wo kumwitaho nubwo ngo akihagera yakiriwe ariko agaheruka ibyo.
Umubyeyi w’uyu wakoze iyi mpanuka wari wahurujwe ngo azane irangamuntu y’umukuru w’umuryango, yabwiye umunyamakuru ko n’ubusanzwe iyo aza kuba ariwe uri kumwe n’umwana we aba yamujyanye ahandi kuko asanzwe azi imikorere mibi na serivise mbi biharangwa.
Umuturage nawe tutari butangaze amazina ye utuye hafi y’iki kigo ariko akaba ari nawe warwanye kuri uyu wakoze impanuka kuko iba yari hafi, avuga ko mu busanzwe nta serivise nziza bajya bitega kuri iki kigo, ko abenshi bahitamo kwigira ahandi.
Kimwe n’abandi baturage bamwe twaganiriye, basaba ko ubuyobozi bwareba uko buhwitura abakozi b’iki kigo nderabuzima ku mikorere itanoze na Serivise mbi baha ababagana kuko bavuga ko ari ikibazo kimaze igihe.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko iki kibazo atari akizi, ko bagiye gukurikirana ibivugwa n’abaturage basanga bifite ishingiro bakamenya uko bafatikanya kubikemura.
Umwe mu bakozi kuri iki kigo nderabuzima yabwiye umunyamakuru ko koko uyu murwayi waje yakoze impanuka yari amaze akanya, ko yigeze kubona yakirwa ariko kuba atasuzumwe akamara uwo mwanya ategereje nyuma agafata icyemezo cyo kugenda nta kundi yari kubigenza kuko atari kumugarura kandi abaganga bari bazi neza ko ahari.
Munyaneza Theogene / intyoza.com