Gakenke : Urubyiruko rwamenye imbaraga rufite nyuma yo kwishyira hamwe.
Nyuma yo guhugurwa na JOC Rwanda , urubyiruko rwo mu murenge wa Muhondo mu karere ka Gakenke rwasanze rwari rwarasigaye inyuma muri gahunda zitandukanye z’igihugu kuko ngo bahuye bose bavuye ahantu hatandukanye mu murenge kandi ntakintu bafite ubu bakaba bamaze kwikorera ikimina cyo kwiteza imbere.
Mu gikorwa JOC Rwanda imaze iminsi ikorera mu turere dutatu tw’u Rwanda aritwo : Kirehe , Muhanga na Gakenke , ihugurira urubyiruko kwigira , kwigirira icyizere no kwishakamo ibisubizo byo kwikura mubushomeri byagaragaye ko mugihe habaye kwishyira hamwe k’urubyiruko ntacyabananira .
Uru rubyiruko nyuma yo guhugurwa na JOC Rwanda kubufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB , ngo basanze bari baracikanwe no kwishyira hamwe kuko mu mezi atarenze ane gusa urubyiruko rugera kuri makumyabiri rwa Muhondo rumaze kugira ubwizigame bw’amafaranga asaga ibihumbi ijana na mirongo itanu .
Urubyiruko rwatangarije intyoza.com ko muri gahunda bafite ari ukwiteza imbere binyuze mu mishinga itandukanye ruzakora ibyara inyungu ngo kuko nubwo nta mafaranga menshi bafite kuri konte ngo uduke duhari bashobora kutubyaza umusaruro.
Uru rubyiruko ngo rugiye kujya rushaka uburyo buri mugobe w’isoko rugura kandi rugasubiza ibyo rwaguze rubyungutsemo kugeza bageze kugishoro cyibyo bakeneye ndetse kandi ngo kuri bo nta kintu nakimwe kizana inyungu muribo bashaka gusiga inyuma.
Ubuyobozi bwa JOC Rwanda buhagarariwe n’umuyobozi wayo Jean Bosco Harerimana ndetse n’umuyobozi w’umushinga Jean Helene Habyarimana , batangaza ko igishoboka cyose ngo uru rubyiruko rutere imbere bazakibafasha mo.
Aba bayobozi batangaza ko urubyiruko ari amaboko y’Igihugu kandi ko atagomba gupfa ubusa kuko igihe aya maboko atabyajwe umusaruro biba ari igihombo kurubyiruko kikaba n’igihombo ku muryango Nyarwanda muri rusanjye.
Abayobozi baje bahagarariye ubuyobozi bwite bwa reta yaba umurenge wa muhondo ndetse n’akarere ka Gakenke bose bijeje uru rubyiruko inkunga yose bazashobora ngo kuko ufashije urubyiruko gutera imbere aba yubaka igihugu mu buryo burambye .