Rwamagana: Umugore yacakiye igitsina cy’umugabo aragikomeretsa amuziza kutamuhaza mu buriri
Ni mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana aho umugore nyuma yo gushinja umugabo we kutamuhaza bageze mu buriri yahisemo gufata igitsina cy’uyu mugabo akagikomeretsa nyuma y’aho bombi bari bamaze gutongana bavuye mu kabari. Abana babo basaba ubuyobozi kureba aho bashyira Mama wabo akigishwa indangagaciro zikwiye kuko ngo ingeso ze zitabubahisha.
Uyu mugabo wakomerekejwe igitsina n’umugore yishakiye, avuga ko nyuma yo gukomeretswa abana be bari aho aribo bamujyanye kwa muganga bakamupfuka. Avuga kandi ko adashobora kujyana umugore we mu nkiko ngo amurege.
Umwana w’umukobwa wo muri uru rugo, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko byose byatangiye Nyina acyurira Se ko mu buriri ntacyo amumarira, ko nta kindi ashoboye uretse guhaha bakarya, agera aho anatangira kwerura ko aca inyuma Se kuko ntacyo amumariye mu buriri.
Uyu mwana w’umukobwa, avuga ko ikosa rifite Mama we ufite ingeso zo guca inyuma Papa we, akajya mu bandi bagabo. Avuga ko Mama we yivugiye ko azajya agenda agasambana n’uwo musambane we hanyuma akagaruka mu rugo umugabo we bwite agahaha, kuko ibyo mu buriri byamunaniye.
Uyu mugabo, avuga ko adashobora gufungisha umugore we ngo kuko bafitanye abana benshi bagikeneye kurerwa kandi bose bakiri bato ( bafitanye abana barindwi). Avuga ko iby’uko umugore we amuca inyuma yabimenyereye, ko yamaze kwiyakira kuko bimaze igihe, gusa ngo ikimutera ikibazo gikomeye ni uko uyu mugore amara kumuca inyuma akaza no kubyigamba imbere y’abana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Hanyurwimfura Egide avuga ko nyuma y’aya mahano bagiye kwegera uyu muryango bakawuganiriza, bakamenya imvo n’imvano, bagasaba umugabo gutanga ikirego cya se akababarira umugore we bakiyunga. Amakuru avuga kandi ko mu gitondo ibi byaraye bibaye hari abagiye kubunga ariko umugore akabyanga, aho yahise yigira kwicururiza ngo kuko yumvaga ko ibyo yakoze nta kibazo kirimo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com