Huye: Hagiye kwifashishwa abarimu mu gukemura ikibazo cy’abubaka amashuli badahemberwa igihe
Abakozi bubaka ibyumba by’amashuri mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye, baravuga ko bamaze igihe kinini badahembwa. Ibi ngo bikaba biteza ubukene mu miryango yabo ndetse bamwe bikabateza amakimbirane mu ngo. Ubuyobozi burahamya ko kwifashisha abarimu mu gukora amalisiti ari imwe mu ngamba zo gukemura ikibazo.
Abubaka ibi byumba, baba abafundi ndetse n’abahereza babo bo mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye bagaragaza ko bakora, ndetse n’ibyumba biri hafi kuzura ariko kugeza ubu ukwezi kukaba gushize batarahembwa kandi bagomba guhembwa buri minsi 10.
Nsengiyumva Vincent wubaka kuri GS Rugogwe uvuga ko kuva yatangira atarahembwa. Yagize ati:” ubu nahindutse umwambuzi kubera amadeni nafashe nzi ko nzahita mpembwa nkishyura none ukwezi kurashize”.
Naho Kayitesi Phebronie we avuga ko kudahemberwa igihe bigira ingaruka nyinshi ku mibereho yabo zirimo n’amakimbirane mu miryango kuko ngo guhora umuntu ajya ku kazi ntahahire urugo bitagaragara neza. Yagize ati:”nk’ubu mfite abana batanu mba nasize mu rugo, kumara amadizene atatu tudahembwa ni intandaro y’imibereho mibi kuko wa muryango mba naje guhahira sinywuhahira uko bikwiye”.
Aba baturage bakaba bavuga ko bifuza kujya bahemberwa igihe nk’uko babisezeranye n’abakoresha.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhashya Rugira Jean Paul, avuga ko iki kibazo cyo gutinda guhembwa kw’aba bakozi biterwa n’abayobozi batindana amalisiti kubategereza bigatuma bakerereza abandi.
Rugira yagize ati “ iyo liste zimwe zije izindi zigatinda kuza dukomeza kuzitegereza ngo tuzihuze bigakerereza n’abazizanye mbere. Ikindi kandi iyo zigeze kuri Sacco naho zihamara indi minsi ariko tugiye kubikosora byihuse”.
Rugira, akomeza avuga ko mu gukemura iki kibazo ku buryo burambye bazifashisha abarimu batariho bakora muri iyi minsi bakajya bakora ayo malisiti kugira ngo byihute kuko nubundi ngo bikorwa n’umuyobozi w’ikigo gusa kandi nabwo hakaba abakoresha intoki nk’ahatari umuriro.
Vuganeza Aaron Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu ntara y’amajyepfo uri mu gikorwa cyo gusura ibyumba by’amashuri bareba aho bigeze ndetse n’uko ibikoresho byakirwa n’uko bikoreshwa arasaba abayobozi b’uturere n’imirenge kwita ku bakozi bakora kuri ibi byumba by’amashuri baba abafundi ,abahereza (abayede) ndetse n’aba rwiyemezamirimo bazana imicanga, amabuye n’amatafari bose bagahemberwa igihe.
Chairman Vuganeza yagize ati:” umukozi iyo aje ku kazi hari icyo muba mwavuganye ,igihembo mwavuganye agomba kugihabwa kuko nawe aba yakoze. Bagomba guhemberwa iminsi 10 none ukwezi kurashize, ni ikibazo! Amafaranga leta y’u Rwanda yarayateganyije bagomba kuyahabwa kandi ku gihe.”
Biteganyijwe ko ibyumba by’amashuli bishya biri kubakwa ukwezi kwa cyenda kuzarangira byuzuye.
intyoza.com