Minani Hussein uregwa Jenoside yagejejwe mu rukiko
Nyuma yo gufatirwa i Kigali na polisi y’u Rwanda, uwari umushoferi wa Nyiramasuhuko Pauline yagejejwe mu rukiko ngo atangire kwiregura ku byaha bya Jenoside aregwa.
Minani Hussein wahoze ari umushoferi wa Minisitiri Pauline Nyiramasuhuko muri Leta y’abatabazi, kuri uyu wa mbere Taliki ya 23 Gicurasi 2016 yitabye urukiko aho aregwa ibyaha bya Jenoside.
Ubwo yagezwaga imbere y’ubutabera, ubushinjacyaha bwavuze ko Minani Hussein yagize uruhare rutandukanye muri Jenoside yakorewe abatutsi i Butare mu 1994.
Ubushinjacyaha, bwasomye urutonde rutari rugufi rw’abo Minani yagizemo uruhare mu iyicwa ryabo hamwe n’abagore n’abakobwa benshi yasambanyije ku gufu.
Ubushinjacyaha, bwavuze ko busanga ibi byaha bikomeye cyane akaba ari nayo mpamvu bwamusabiye gukomeza gufungwa by’agateganyo.
Ahabwa ijambo, Minani yahakanye ibyaha aregwa ndetse yitandukanya n’uwari nyirabuja avuga ko yamuhunze ashaka ku mwicisha ngo kuko yamuregaga kumugurishiriza imodoka.
Kuba hari abatangabuhamya bashinja Minani Hussein kuba baramubonye mu bwicanyi, avuga ko bamuhimbira ibyaha ngo kuko yanze kwifatanya nabo mu byaha bya Jenoside bakoze.
Minani Hussein, yafatiwe i Kigali mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu 2016, yafashwe ava mu gihugu cya Tanzaniya aho avuga ko yari amaze imyaka 20 ariko ngo akaba yari amaze imyaka 5 aza mu Rwanda yongera agenda aho yazanaga imodoka azivana Tanzaniya.
Minani Hussein, aya niyo mazina ye ya mbere, ageze Tanzaniya ngo yarahinduye akoresha imyirondoro itandukanye mu nyandiko ze zimuranga kimwe nizo yakoreshaga z’inzira aho yaje kwitwa Hussein mujanda Abdi Kitumba Minani.
Minani, abajijwe impamvu yo guhindura amazina, avuga ko guhindura amazina kwe bitatewe no gushaka kwiyoberanya ngo ahubwo byatewe no gushaka imibereho hamwe n’uko yari amaze gushakana n’umutanzaniya kazi.
Intyoza.com