Abanyeshuri b’abanyafurika baraburirwa kutajya mu buhinde
Mu kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose rigirirwa abanyafurika, abahagarariye ibihugu bya afurika mu buhinde basabye ko kohereza yo abanyeshuri byaba bihagaritswe.
Nyuma y’uko umunyeshuri w’umukongomani yiciwe mubuhinde atewe amabuye n’abahinde, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, basabye ibihugu bahagarariye byo ku mugabane wa Afurika kuba baretse kugira umunyeshuri bohereza muri iki gihugu mu gihe umutekano wabo babona ukiri ikibazo.
Iri tsinda ry’abahagarariye ibihugu byabo mubuhinde, ryahise rifata icyemezo cyo kutitabira ibirori ubuhinde bwateguye ku iserukiramuco ndetse basaba ko byigizwa yo.
Umunyekongo Kitada Oliver Masunda, yicishijwe amabuye n’itsinda ry’abantu b’abahinde kuwa gatanu ushize Taliki ya 20 Gicurasi 2016 bamuziza ngo guterana amagambo nabo.
Uretse aba badipolomate, abanyeshuri bari muri iki gihugu cy’ubuhinde nabo bagiye mu myigaragambyo yo kwamagana ihohoterwa bagirirwa rishingiye kuruhu.
Ambasaderi w’Igihugu cya Erithréa mu Buhinde, Alem Woldemariam yatangaje ko abagize itsinda ry’abahagarariye ibihugu byabo mu buhinde baturuka muri afurika, ngo basabye ko gahunda y’ibirori yigizwayo, ko batiteze kubyitabira.
Uyu mudipolomate, yanavuze ko basabye ibihugu bahagarariye kutohereza abanyeshuri mubuhinde mu gihe batarizezwa umutekano.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ubuhinde, Sushma Swaraj, yatangaje ko ubuhinde bwiyemeje ko umutekano w’abanyeshuri b’abanyafurika bagiye kuwurunda.
Mu myaka ibiri ishize, abanyeshuri bagera muri bane barimo umutanzaniya, umurundi n’umunyarwanda hamwe n’uyu munyekongo bagiriwe ihohoterwa ndetse rigeza ku kwicwa kuri bamwe.
Intyoza.com