Ubufaransa bwahariye Sudan umwenda wa Miliyari 5 z’Amadolari
Ubufaransa buvuga ko buzahanagura ideni ringana na Miliyari 5 z’Amadolari buheraniwe na Sudani, Ubudage nabwo bwemera guha imfashanyo icyo gihugu, mu nama irimo kubera i Paris, yo gufasha Sudani no kuzamura ubukungu bwa Afurika bwasinzikajwe na Covid-19.
Iyo nama ikoranije abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga icumi, hamwe n’intumwa zihagarariye amashyirahamwe mpuzamahanga y’ubutunzi/ubukungu, Ubumwe bw’Uburayi hamwe n’Ubushinwa.
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yavuze ko yashimye kubona Leta mfatakibanza/y’inzibacyuho irimo yerekeza igihugu kuri demokarasi, byerekana ko icyo gihugu gikwiye gushyigikirwa mu bukungu ndetse na Poritike.
Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, avuga ko igihugu cye gikungahaye ku mabuye y’agaciro, kitarimo gishaka guhabwa iby’ubusa, ariko ko gikeneye abatwarayo imitahe/imigabane( abajya gushora imari).
Ibiganiro byo kuri uyu wa kabiri kuri Afrika nkuko VOA ibitangaza, biribanda ahanini ku ngaruka z’ubukungu zatewe na COVID-19, yahagaritse igice cy’ubukerarugendo hamwe n’ibindi bice byinjizaga. Banki nkuru y’isi igereranya ko hiyongereye miriyoni 34 z’abakene muri Afrika, babeshejweho n’amafaranga adashyika amadolari abiri ku munsi, cyane cyane mu karere ka Afurika kari munsi ya Sahara.
Munyaneza Theogene / intyoza.com