Kamonyi: Abarokotse Jenoside I Musambira barasaba guhabwa amakuru y’aho ababo bajugunywe
Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, I Musambira Bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bashyinguye mu cyubahiro imiri 7 yabonetse mu Tugari twa; Rukambura, Cyambwe na Karengera. Abarokotse Jenoside, bavuga ko bakomeje guterwa intimba no kuba abazi amakuru y’aho ababo bajugunywe bakinangiye mu kuyatanga. Basaba ko hashyirwa imbaraga mu gukangurira abantu gutanga amakuru.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Musambira, Nkunduwimye Alexandre avuga ko kubona amakuru y’abatutsi bishwe muri Jenoside bikiri ingorabahizi. Ahamya ko abagize uruhare mu kubica bakinangiye imitima, kugeza n’aho bamwe bazi neza ko abishwe bagiye babashyira mu masambu yabo cyangwa se ahandi hafi y’aho babiciraga ariko ugasanga nta numwe ushaka gutanga amakuru.
Avuga ko ibi bikomeje gukomeretsa abarokotse. Ati“ Dukomeretswa cyane no kuba tutabona abacu bishwe kandi hari ababikoze bazi amakuru bakaba bakinangiye kuyatanga”. Asaba ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage by’umwihariko abagize uruhare mu kwica Abatutsi gutanga amakuru bityo abafite ababo batarabona bakabasha kubashyingura mu cyubahiro, bakaruhuka.
Avuga kandi ati “Leta y’ubumwe tugira amahirwe yaduhaye uburyo bwo guhura, bwo kuganira, Kwiyunga, kubana n’abantu amahoro. Uyu munsi wa none dufite ikibazo cyane cyane cy’imibiri ikomeza kuboneka kandi ababigizemo uruhare batarigeze bashobora kuyirega ngo banayerekane. Nibo ubwabo bakagombye kudufasha kugira ngo dushobore kubona iyo mibiri tuyishyingure mu cyubahiro, ariko kubera yuko ibyo bintu batabyirega, ni byabindi by’amaraso yivugira, tugira gutya twagera ahantu tukabona umubiri, twawubona hakaza kuboneka bamwe na bamwe nyine bashobora kubivuga ariko impita gihe”.
Avuga ko nk’imibiri y’abatutsi 7 bashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwo Mukibuza, amakuru yabo atatanzwe n’abari bazi neza aho bashyizwe. Ko ndetse n’umwe muri aba bawusanze mu isambu y’umuturage wari usanzwe azi neza amakuru ndetse baragiye bahinga bawutatanya mu bice byawo.
Tuyishimire Gilbert, nyuma y’imyaka 27 Jenoside ibaye, avuga ko muri aba bantu 7 bashyinguwe umwe ari Nyirarume. Avuga ko Nyirarume yaguye munsi ya Bariyeri yari I Musambira, aho yatemewe akicwa, agashyirwa mu murima w’umuturage umaze imyaka yose awuhinga ndetse abizi neza ko ahari kuko n’ikoti yari yambaye barisanze mu miyenzi mu ruzitiro rw’uyu murima.
Ahamya ko uyu muturage yari abizi neza ko uyu muntu( Nyirarume) ahari. Ati“ Yari abizi neza ko uyu muntu ahari ku buryo no kubona ingingo ze byagiye bitugora, ariko turashima Imana ko twabashije kumushyingura uyu munsi”. Akomeza avuga ko ubwo babonaga amakuru, bagiye kureba nyiri umurima ariko akabanza kwanga gutanga amakuru, nyuma ngo nibwo yemeye kujya kuherekana ariko nabwo akagenda ajijisha ku buryo umurima bawuhinze icyumweru cyose bashakisha kandi nabwo bagenda babona ingingo ahantu hatandukanye bagiye bazishyira ubwo babaga bahahinga.
Tuyishimire, avuga ko bikomeye kuba imyaka ishize ari 27 abantu batarabona amakuru y’ababo kandi hari abayafite, ahamya ko ari intimba n’ibikomere kubarokotse. Ati “ Ni agahinda gakomeye kuba umaze imyaka 27 uzi ngo umuntu wawe yarapfuye, ntabwo uragira amahirwe yo kumenya aho yaguye ngo umushyingure…, ni intimba rero ubana, ikiyongera ku bindi bikomere uba usanganywe”. Asaba abakinangiye mu mitima gutanga amakuru, bagafasha benshi kubona ababo, bakabashyingura mu cyubahiro kibakwiye nabo bakaruhuka.
Uwamahoro Prisca, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asaba buri wese ufite amakuru y’aho abatutsi bishwe bajugunywe kuyatanga, bityo bakabohora ababuze ababo kugeza uyu munsi.
Avuga ko nk’ubuyobozi bw’Akarere bazakomeza gushyira imbaraga mu kwigisha no gukangurira abaturage hirya no hino gutanga amakuru. Yibutsa ko Jenoside yakozwe ku manywa y’ihangu, ndetse ngo n’igihe bwiraga bavugaga ko bashoje akazi, ko rero abafite amakuru bakwiye kugira ubutwari bwo kwigobotora icyaha byaba ababigizemo uruhare cyangwa se ababirebereye n’abandi.
Taliki 18 Mata 1994, ntabwo izibagirana mu mitima y’Abarokotse Jenoside I Musambira kuko nibwo ku mugaragaro Burugumesititi Akayezu Jean Paul wayoboraga icyahoze ari Komine Taba yagiye muri Komine Musambira atangiza yo ubwicanyi, akurikiye yo bamwe mu miryango yari yaturutse muri Komine yayoboraga. Benshi icyo gihe barishwe barashwe abandi bicishwa imihoro, impiri n’ibindi. Nyuma hakurikiyeho ibitero bitandukanye ku Batutsi, bucyeye bwaho ku itariki 19 Mata ku kiraro cya Kayumbu, nabwo abandi batutsi benshi bishwe barashwe n’Ingabo zarindaga Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Habyalimana Juvenal, ababacitse bagiye bicwa n’abaturage hirya no hino ari nako babacuza utwabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com