Muhanga: Ibikorwaremezo nk’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwaremezo, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka mu karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko igishushanyo mbonera cyakozwe hagendewe ku bitekerezo by’abaturage, ko ndetse cyatangiye gushyirwa mu bikorwa. Avuga kandi ko hari uduce twihariye tutarageramo bimwe mu bikorwaremezo, aho bisaba ko abahatuye babanza guca imihanda kugirango babone ibyangombwa byo kubaka kuko batabihabwa hataragezwa bimwe muri ibyo bikorwaremezo byibanze.
Yagize ati” Igishushanyo kizagenga imiturire cyarabonetse kuko cyanatangiye kugenderwaho mu bijyanye n’ubwubatsi, ariko hari uduce tutarageramo ibikorwaremezo bityo tukaba tutarimo kuhatangira ibyangombwa. Bisaba ko abaturage babigiramo uruhare bagapimisha ibibanza byabo ndetse bakagira uruhare mu hazashyirwa imihanda kugirango babashe guhabwa uburenganzira bwo gukoresha ubutaka bwabo”.
Yongeyeho ko kugeza ubu muri utwo duce tubarirwa mu gice cy’uyu mujyi mu mirenge ya; Shyogwe, Muhanga, Nyamabuye na Cyeza tutaragezwamo ibi bikorwa twavuze bishingirwaho bahabwa ibyangombwa, ko uretse no kuba badashobora gukoresha ubutaka bwabo kubera ibyo bikorwa, abenshi ngo usanga ari n’ubwo guhinga bagomba kubihinduza bakanabusorera.
Abaturage bavuga ko n’imisoro babona ihanitse cyane
Bamwe mu baturage baganiriye na intyoza.com bavuga ko nubwo abayobozi mu karere bavuga gutya, ibi bice bivugwa bimwe muri byo ngo bisoreshwa amafaranga menshi ugeraranije n’ibikorwaremezo bishingirwaho hitwa mu mujyi.
Murenzi Thacien atuye mu murenge wa Cyeza, avuga ko bimwe mu bice byashyizwe mu mujyi usanga n’imisoro izamuka cyane ku kigero kidakwiye ugereranyijwe nibyo uba ubona aho utuye.
Yagize ati” Usanga bimwe mu bice byarashyizwe mu mujyi ndetse ugasanga n’ibijyanye n’imisoro nabyo byarazamutse kandi ugasanga n’ibikorwaremezo byaho bitarahindutse haba amazi n’amashanyarazi, ugasanga aguca hejuru gusa utayagira “.
Mukamurenzi Dorothee atuye mu murenge wa Muhanga yemeza ko bamwe mu baturage batazi ibijyajye no gusora usanga igice batuyemo cyarashyizwe mu mujyi maze imisoro ikazamuka bigatuma abenshi usanga bafite amadeni arenze agaciro k’ubutaka bafite.
Si ubwa mbere humvikana ibi bibazo, aho abaturage binubira ibijyanye n’imisoro ihanitse ndetse itajyanye n’ibikorwaremezo bihagaragara ari naho bahera basaba ko mbere yo kuzamura imisoro hajya habanza kurebwa imiterere yaho hantu.
Iki gishushanyo mbonera cyatangiye gushyirwa mu bikorwa cyakozwe na Kompanyi ikomoka mu gihugu cya Australia yitwa Sabana kikaba gikubiyemo imiturire n’imicungire y’ubutaka ndetse gikubiyemo ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro n’ahagenewe ubukerarugendo kuko cyateguwe hisunzwe ibindi bishushanyo by’imwe mu mijyi yegereye Umujyi wa Kigali (Saterite Cities).
Biteganyijwe ko muri iki gishushanyo kizagenga imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka mu karere ka Muhanga mu gice cy’uyu mujyi kandi biteganyijwe ko abaturage bari hagati 650.000 – 1.000.000 aribo bazaba batuye muri uyu mujyi uri no mu mijyi yunganira Kigali.
Akimana Jean de Dieu