Murenzi Sixbert, Umunyamakuru akaba n’Umwanditsi w’inkuru z’Urukundo yasezeranye imbere y’Imana
Ni kuri uyu wa 30 Ukuboza 2021, imihango yo gusaba no gukwa IMANIGWANEZA Innocente yabereye i Bumbogo ho muri Gasabo, aho bavuye bajya Gusezeranira imbere y’Imana muri EAR Paruwasi ya Rutongo, imihango yo kwiyakira akaba ari naho yakomereje.
Murenzi Sixbert yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, aho ndetse yanamenyekanye cyane mu bisigo ndetse n’inkuru z’urukundo yandikaga, aho izi nkuru z’Urukundo zagiye zikundwa na benshi.
Sixbert, asezeranye mu gihe ataherukaga kumvikana mu itangazamakuru kuva Corona yaduka. Mu nkuru ze zakunzwe cyane twavuga nk’iyo yise INZIRIKWIYE, RWISHAKIRINZIRA, INKOVU Z’URUKUNDO n’izindi!
Nk’uko bigaragara mu nkuru ye yanditse yitwa Inkovu z’urukundo, aho umukinankuru fatizo amugaragazamo ahura n’ibibazo byinshi bitandukanye mu rukundo, ndetse agahemukirwa kenshi, ibyo byatumye dushaka kumwegera ngo tumubaze niba ariwe wahuye n’ibyo bibazo bitandukanye mu rukundo bikamutera kwandika iyo nkuru y’urukundo, gusa ntibyadukundiye. Igihe azaboneka azatubwira byinshi kuri iyo nkuru.
Muri ubu bukwe, Sixbert MURENZI yari yambariwe na bagenzi be harimo n’abanyamakuru. Mu bamwambariye harimo; NDAYISENGA akaba umunyamakuru wa City Radio, BAYISENGE Reverien, NDIKUMANA Lambert.
Soma hano imwe mu nkuru z’urukundo zanditswe na Sixbert;INKURU NDENDE: AKARABO K’URUKUNDO ( igice cya 1 )
Dore amwe mu mafoto y’ubukwe bwa Sixbert na Innocente biyemeje kubana akaramata;
intyoza